Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umukobwa W’Imyaka 23 Yafatanywe Udupfunyika 36 Twa Heroin
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Umukobwa W’Imyaka 23 Yafatanywe Udupfunyika 36 Twa Heroin

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 May 2021 8:08 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi umukobwa w’imyaka 23 afite udupfunyika 36 tw’ikiyobyabwenge gihambaye cyo mu bwoko bwa  Heroin, avuga ko na we afite undi acururiza.

Uyu mukobwa yafashwe ku wa Gatanu tariki ya 07 Gicurasi n’abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge. Yafatiwe mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyakabanda, Akagari ka Munanira I.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyarugenge, SSP Jackline Urujeni, yavuze ko yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bavuze ko acuruza ibiyobyabwenge.

Ati “Twahawe amakuru n’abaturage ko asanzwe acuruza ibiyobyabwenge,  abapolisi bo mu ishami ryacu  bashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge bahise bajya aho bari bamuturangiye ko arimo kubicuruza  mu Nyakabanda, bagezeyo bamufatana udupfunyika 36 twa Heroin.”

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

SSP Urujeni akomeza avuga ko amaze gufatwa yavuze ko afite uwo acururiza ibi biyobyabwenge, yavuze izina rye rimwe ko yitwa Ally na we ukorera mu Karere ka Nyarugenge.

SSP Urujeni yagiriye inama umuntu wese ufite aho ahurira n’ibiyobyabwenge ko akwiriye kubicikaho, kuko atazabura gufatwa agashyikirizwa ubutabera.

Yashimiye abaturage badahwema gutanga amakuru y’abakora ibyaha, asaba n’abandi kugira umuco wo kwicungira umutekano batanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe.

Uwafashwe yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacya (RIB) rukorera kuri Sitasiyo ya Nyakabanda, mu gihe iperereza rikomeje ngo na Ally afatwe.

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira ikiyobyabwenge cya Heroin mu biyobyabwenge bihambaye.

- Advertisement -

Itegeko rivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 Frw ariko atarenze miliyoni 30 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

TAGGED:HeroinIbiyobyabwengePolisi y'u Rwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Minisitiri W’Intebe Wa Centrafrique Yashimiye Abapolisi B’U Rwanda Bamucungira Umutekano
Next Article Ingaruka Guhangana Na COVID-19 Byagize Ku Kurwanya Malaria Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC Irataka Ko Impunzi Z’Abanya Centrafrique Zinjira Ku Bwinshi

RDF Iri Kubaka Igisirikare Cya Mozambique Kirwanira Ku Butaka

Dangote Akomeje Kuyobora Abaherwe Ba Afurika

Jeannette Kagame Arahemba Abakobwa Batsinze Neza Ibizamini Bya Leta

Abanyamahanga Biga Muri Harvard Bareze Leta Ya Trump

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nyarugenge: Imodoka Ya WASAC Yibwe

Nyagatare: Haravugwa Kotsa Burushete Z’Imbwa 

Uwahoze Muri RDF Akurikiranyweho Ibyaha Byo Mu Mabuye y’Agaciro

BNR Mu Ngamba Zo Kurushaho Guteza Imbere Ikoranabuhanga Mu Kwishyurana

Cardinal Kambanda Yatunguwe No Kumva Ko Kwa Yezu Nyirimpuhwe Hafunzwe

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Uko I&M Bank Rwanda Yungutse Mu Mezi Atatu Ashize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Martin Ngoga Yabaye Ambasaderi W’u Rwanda Muri UN

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzima

Abatuye Umujyi Wa Kigali Bari Mu Bibasiwe Na Malaria

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

RIB Yafunze Abanyamahanga Batatu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?