Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umukozi Wa Banki Nkuru Y’Uburundi Yafatanywe $20,000 Mu Mufuka
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Umukozi Wa Banki Nkuru Y’Uburundi Yafatanywe $20,000 Mu Mufuka

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 June 2023 9:41 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma yo kubona ko abakozi ba Banki ya Repubulika y’Uburundi basigaye batunze amafaranga y’amahanga menshi, ubuyobozi bw’iyi Banki bwakoranye na Polisi barabasaka, umwe bamusangana $20,000 cash. Babasatse mbere y’uko batangira akazi mu gitondo cya kare.

Ku wa Mbere w’iki Cyumweru nibwo hari umwe mu bakozi wabwiye abamuyobora ko hari amakuru afite ko abenshi mubo bakorana bari gushyira amadovize menshi kuri comptes zabo kandi mu buryo butagenzuwe.

Amadovize ni amafaranga y’amahanga muri rusange.

Byateye ubuyobozi kugira amakenga, ndetse amakuru agera kuri Minisitiri w’Intebe w’Uburundi witwa Gérvais Ndirakobuca nawe ahita atanga amabwiriza ko iki kibazo gikurikiranwa mu maguru mashya.

Mu kugikurikirana mu maguru mashya, habayeho kugenzura comptes z’abakozi ba Banki nkuru y’Uburundi kandi n’abavunjayi nabo baragenzurwa.

Aba bo bashinjwa kutavunjira abantu mu by’ukuri ahubwo bakigwizaho amafaranga y’amahanga bagamije kuzayagurisha ahenze.

Iyi myitwarire ituma ubukungu budindira kuko bituma ifaranga ry’igihugu rirushaho guta agaciro kuko amadovize nayo aba yabuze bityo agahenda.

Tugarutse ku byerekeye abakozi ba Banki nkuru y’Uburundi, ntibyatinze nyuma y’uko amakuru amenyekanye ko hari bamwe bari kurunda amadovize kuri comptes zabo maze ubuyobozi bwa Banki na Polisi bubasaka bubatunguye ubwo bari baje ku kazi.

Umwe bamusanganye $20,000 nk’uko twabivuze haruguru ahita afungwa.

Ikinyamakuru kitwa Le Mandat cyanditse ko abakozi ba Banki nkuru y’Uburundi byagaragaye ko  barunze amadovize kuri comptes zabo, bahamagawe mu Biro bishinzwe iperereza mu by’imari kugira ngo bagire ibyo basobanura.

Ibyo Biro byitwa Cellule Nationale du Rénseignement Financier.

Perezida w’Uburundi Evariste Ndayishimiye aherutse gutegeka ko inoti za bitanu n’iz’ibihumbi icumi zivanwa ku isoko.

TAGGED:AmadovizeBankiBurundifeaturedIpererezaNdayishimiyeUbukungu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyanza: Umwana Yamize Agapfundikizo K’Ikaramu Karamwica
Next Article Imishinga Iha Urubyiruko Akazi Igabanya Ibyaha Rukora- Min Utumatwishima
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Umukino Urangiza Irushanwa ‘Gicanda Invitation 2025’ Urabera Kigali Pele Stadium

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Perezida Wa Palestine Yimwe Visa Yo Kuzajya Muri Amerika Mu Nama Ya UN

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

You Might Also Like

Mu RwandaUbukerarugendoUbukungu

Kinigi: Abaturiye Ahazagurirwa Pariki Bahawe Uburyo Bwo Kwihaza Mu Biribwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC Ntishaka Ubuhuza Bwa Thabo Mbeki 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Haganiwe Uko UNHCR Yakomeza Imikoranire N’ u Rwanda 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbukungu

Angola Igiye Kujya Itunganya Diyama Yose Icukura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?