Prof A. Lyambabaje Uzayobora Kaminuza Y’u Rwanda ‘Yavukiye I Bwami’

Kimwe mu byemezo Inama y’Abaminisitiri yaraye ifashe ni uko Bwana Prof Alexandre Lyambabaje aba umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda. Asimbuye Prof Cotton wari umaze imyaka itanu kuri aka kazi.

Hari hashize amezi runaka hashakishwa uwayobora Kaminuza y’u Rwanda kuri uriya mwanya.

Amakuru twamenye ni uko Alexandre Lyambabaje yavukiye i Nyanza mu Rukari aho Se yazanywe gutuzwa n’Umwami Mutara III Rudahigwa.

Lyambabaje yavutse Rudahigwa amaze igihe gito atanze kuko yatanze tariki 25, Nyakanga, 1959.

- Kwmamaza -

Imwe mu mpamyabumenyi afite ni iy’imibare yakuye muri Kaminuza ya Rennes mu Bufaransa.

Yakoze mu nzego nyinshi za Leta harimo no kuba yarabaye Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, icyo gihe hari muri 1999.

Umwaka wakurikiyeho yagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ubukerarugendo, guteza imbere ishoramari n’Amakoperative, aguma kuri uyu mwanya kugeza muri 2003.

Ari mu mpuguke zafashije u Rwanda gushyiraho Politiki y’Ubukerarugendo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ikindi kandi ni uko Prof Lyambabaje yagize uruhare rufatika mu gutuma habaho kwihuza kw’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba n’uw’ibihugu bigize Umuryango uhararira ubuhahirane w’ibiherereye mu Majyepfo y’Afurika( COMESA).

Guhera muri Mata, 2014 kugeza uyu munsi, Prof Alexandre Lyambabaje yari umwe mu bashakashatsi bakuru muri Kaminuza y’u Rwanda bakoraga mu ishami ry’ubuvuzi.

Ikindi azwiho ni uko akunda Umukino wa Volleyball akaba aba mu ishyaka rya PSD.

Bamwe mu barimu bakoranye nawe babwiye Taarifa ko ari umugabo w’imico myiza, wumvikana kandi ukunda urubyiruko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version