Undi Mugabo Ukekwaho Uruhare Muri Jenoside Yakorewe Abatutsi Yafashwe

Hari amakuru avuga ko umugabo witwa Major Pierre Claver Karangwa w’imyaka 65 yafatiwe mu Buholandi akekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu mugabo yabaga muri Buholandi guhera mu mwaka 1998.

Yafashwe taliki 11, Gicurasi, 2022 bikozwe na Polisi y’u Buholandi.

Nta yandi makuru turamenya kuri uyu mugabo ariko afashwe mu gihe nta gihe kinini gishize mu Rwanda hagejejwe witwa Jean Paul Micomyiza wahageze  yoherejwe n’ubutabera bwa Suwede.

Nta gihe kinini gishize kandi hatangajwe ko uwashakishwaga uruhindu kubera uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 witwa Protains Mpiranya yapfuye mu mwaka wa 2006.

- Advertisement -

Yaguye muri Zambia yarahinduye izina biza kumenyekana hashize imyaka igera kuri 20.

Hagati aho kandi hari undi mugabo witwa Felisiyani Kabuga wari ku mwanya wa mbere w’abashakishwaga n’ubutabera mpuzamahanga nawe wafatiwe mu Bufaransa ubu ikaba yaragejejwe imbere y’ubutabera.

Mu mwaka wa 2020 hari inkuru yanditswe na The New Times yavugaga ko Major Pierre Claver Karangwa yabaga mu  Biholandi.

Akurikiranyweho uruhare muri Genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994 mu gice kitwaga Bibungo bya Mukinga ubu ni mu Karere ka Kamonyi.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version