Umunsi Abanyarwanda Bari Bategereje Wageze

Kuva Komisiyo y’amatora yatangaza amataliki yo kwiyamamaza no gutora, Abanyarwanda batangiye kwitegura kwamamaza abakandida babo.

Aho Paul Kagame atorewe ku manota 99.18% Abanyarwanda ntibatinze kumenyeshwa ko azarahira taliki 11, Kanama, 2024.

Ni kuri iki Cyumweru, igikorwa kikaba kiri bubere kuri Stade Amahoro iherutse kuvugururwa ubu ikaba igeretse gatanu.

Abaturage bahagarariye ibyiciro bitandukanye bya bagenzi babo bari muri Stade Amahoro aho batereje kuza kumva indahiro y’uwo bitoreye.

Mu kiganiro Kagame yahaye itangazamakuru nyuma y’uko arangije kwiyamamariza mu Karere ka Kicukiro ahitwa Gahanga yavuze ko muri Manda ye azakomeza guteza imbere u Rwanda mu gutekana mu mutungo no mu bundi buryo.

Yavuze ko iterambere ari ryo rizaza imbere mubyo azakora muri Manda y’imyaka itanu ari burahirire kuri iki Cyumweru.

Indahiro ya Perezida wa Repubulika iba ikubiyemo ko azarinda Repubulika, agasigasira ubumwe bw’Abanyarwanda, kurinda ubusugire bw’u Rwanda no guharanira inyungu z’Abanyarwanda bose.

Perezida wa Repubulika arahizwa na Perezida w’Urukiko rw’ikirenga ubu akaba ari Dr. Faustin Ntizilyayo.

Afata ku ibandera ry’igihugu akazamura akaboko k’iburyo akarahira.

Nyuma ahabwa ibendera ry’igihugu, ikirango cyacyo, ingabo n’inkota.

Umukuru w’u Rwanda ntarahira afashe ku gitabo gitagatifu icyo ari cyo cyose kuko u Rwanda atari igihugu kigendera ku mahame y’idini runaka.

Biteganyijwe ko irahira rya Kagame riri bube nyuma ya saa sita.

Mu mwaka wa 2017 ubwo Kagame aheruka kurahirira kuyobora u Rwanda hari muri Nyakanga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version