Umunsi Bikira Mariya Ajya Mu Ijuru, Nibwo Ab’i Kibeho Bemerewe Kujya Bahasengera

Buri Taliki 15, Kanama, buri mwaka Abakirisitu cyane cyane abo muri Kiliziya Gatulika bazirikana ko ari bwo Bikira Mariya yajyanywe mu ijuru.

Umwe mu bayobozi muri Minisiteri y’umuco witwa Mutangana Boshya Steven yanditse ko ku italiki ya 15, Kanama, 1988 ari bwo Musenyeri Jean Baptiste Gahamanyi yatanze uburenganzira ko i Kibeho hazajya hakorerwa amasengesho harimo n’ayo kujya biyambaza Bikira Mariya.

Ni nyuma y’uko hari hashize imyaka mike i Kibeho hatangiye kubera amabonekerwa aho abakobwa bahigaga bavugaga ko babonekerwa na Bikira Mariya kandi koko byaje kwemezwa ko ari ko byagenze.

Mutangana kuri Twitter yanditse ati; “… Uwo munsi, 15/08/1988 Mgr J.Baptiste Gahamanyi atanga uburengenzira bwo gusengera aho hantu haberaga amabonekerwa (misa, umuyobozi uhakurikirana by’umwihariko/chapelain…)

Uyu muyobozi usanzwe ari n’umwanditsi ku mateka y’u Rwanda akaba yarigeze no kuba umunyamakuru, avuga ko nta handi muri Afurika hari uriya mwihariko nk’uwa Kibeho mu  Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo.

cy’ibanze baje kwemeranyaho ni ukuzamura urwego rw’ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana bukorerwa mu Murenge wa Kibeho.

Abantu bagera ku 50 000 buri mwaka basura aho Bikira Mariya yabonekereye abakobwa babaga muri kiriya gice.

Ubu i Kibeho habaye ahantu hazwi cyane kubera ibyahabaye muri mwaka wa 1981 ubwo Bikira Mariya yabonekeraga bariya bakobwa ari bo Alphonsine Mumureke, Marie Claire Mukangango na Nathalie Mukamazimpaka.

Kubera ko i Kibeho ari ho hantu hamamaye cyane muri Afurika ku byerekeye ibonekerwa ryakozwe na Bikira Mariya, byatumye abantu baturuka hirya no hino baza kumuramya.

Byabaye ngombwa ko hubakwa ibikorwa remezo byo kubakira ariko nk’uko ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru  bubivuga, aho kubakirira haracyari hato.

Ubusanzwe ahandi Bikira Mariya yabonekereye abantu ni i Fatima n’i Lourdes aha ni muri Espagne.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version