Sudani: Abantu 52 Bapfuye Bazize Imyuzure

Imvura imaze iminsi igwa muri Sudani  imaze guhitana abantu 52 nk’uko itangazamakuru ry’aho ribivuga.

Iki gihugu kiri mu gihe cy’imvura nyinshi imaze kwibasira ibice bitandukanye birimo ibikikije uruzi rwa Nili ndetse n’ibyo mu Majyepfo ya Sudani

Umusirikare uvugira Guverinoma y’inzibacyuho iri gutegeka iki gihugu witwa Abdel Jalil Abdelreheem avuga ko hari n’abandi bantu 25 bakomerekejwe bikomeye n’inzu zabagwiye nyuma yo guhirima kubera inzu zari zasomye amazi menshi.

Abdelreheem avuga ko hari inzu 5,345 zasenyutse n’aho izindi 2,862 zirangirika ku rwego rugaragara.

Inzu z’ubucuruzi, inyubako za Leta n’ibindi bikorwa remezo nabyo byangiritse ku rwego rukomeye.

Ubusanzwe igihe cy’imvura muri Sudani kiba hagati ya Gicurasi n’Ukwakira.

N’ubwo igice kinini  cy’igihugu kiba gishyushye ariko aho imvura iguye isiga ihangije cyane kubera ko imara hafi amezi atanu igwa idatanga umucyo uhagije.

Uretse inyubako zisenyuka, yangiza n’ibihingwa birimo ibinyampeke biterwa hafi y’aho uruzi rwa Nili ruca kuko bikenera amazi menshi.

Raporo iherutse gutangazwa n’Ishami rya Croix Rouge ya Sudani kandi yasuzumwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibikorwa by’ubutabazi ivuga ko ubwinshi bw’amazi y’imyuzure hirya no hino muri Sudani bwatumye abaturage 38,000 bava mu byabo barahunga.

Mu mwaka wa 2021, abantu 314, 500 nibo bagizweho n’ingaruka z’iriya myuzure.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version