Umunyamakuru Gakire Fidèle Yakatiwe Gufungwa Imyaka Itanu

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Gatanu taliki 29, Ukuboza, 2023 rwategetse ko umunyamakuru Uzabakiriho Gakire Fidèle afungwa imyaka itanu nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano.

Uyu mugabo yari amaze igihe runaka akorera muri Amerika aho yari yaragiye muri Guverinoma ya Padiri Nahimana Thomas washinze Guverinoma yise iy’Abanyarwanda ikorera mu buhungiro.

Taliki 05, Ukuboza, 2023 nibwo yagejejwe mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge asomerwa ibyo aregwa.

Mu mezi yatambutse byavugwaga ko afungiye mu Rwanda ariko ataragezwa imbere y’ubutabera ngo yisobanure ku cyaha cyavuzwe haruguru yaregwaga.

- Advertisement -

Yafunzwe taliki 24, Ugushyingo 2022, akaba yari afungiwe i Mageragere mu Karere ka Nyarugenge.

Gakire yahoze ari umunyamakuru n’umuyobozi w’ikinyamakuru Ishema.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version