Gasabo: Yagwiriwe N’Ikirombe Yagiye Gushaka Icyo Iwe Biririrwa

Abaturage bo mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo bavuga ko hari abantu batatu kuri uyu wa Kane bagwiriwe n’ikirombe, umwe muri bo akaba ari umugabo wari wasize ubwiye umugore we ko agiye gushakisha ko hari icyo biririrwa.

Uko ari batatu barapfuye, imirambo ya babiri iraboneka ariko ubwo twandikaga iyi nkuru uwa gatatu yari ataraboneka.

Kuri uyu wa kane Taliki 28, Ukuboza, 2023, ahagana saa sita nibwo  mu kirombe gisanzwe gicukurwamo amabuye yo kubakisha, byamenyekanye ko abantu batatu bagwiriwe n’amabuye.

Abo bagabo barimo babiri bafitanye isano n’umwe wari nyiracyo.

Umugore w’umwe muri abo bantu yabwiye itangazamakuru ko umugabo we yari yasize amubwiye ko agiye gukora ngo arebe ko baza kumuhemba akagira icyo atahana mu rugo kuko nta kintu bari bafite cyo gushyira mu nkono.

Uwo mugore ati: “Umugabo wanjye yabyutse ambwira ngo reka ndabona nta kintu dufite, reka nge guhiga icyo tuza kurya. Umutima wanze, nohereza abana kuvoma babiri, ndababwira ngo ni muzamuka muce aho So ari, mwumve icyo ababwira, dushyire inkono ku ziko dore saa sita zirageze.”

Avuga ko icyo gihe imvura yahise igwa ari nyinshi, umugore aguma mu rugo ariko aza kumva bimwanze mu nda ajya kureba abana na Se.

Yageze yo umugabo amubwira ko yatahana n’abana, ko ari buve aho ku kirombe shebuja amuhaye nka Frw 5000.

Yagiye gushaka Frw 5000 byo kwiririrwa ahasiga ubuzima

Umugore yarazamutse arataha ariko abaye ataragera kure yagiye kumva yumva ikintu kirarindimutse, yumva umugore w’umuturanyi aratabaje ati mutabare ikirombe kigwiriye abantu.

Ng’uko uko abo bantu bagwiriwe n’ikirombe, barapfa.

Abagituriye bavugaga ko bigaragara ko cyashoboraga kuzateza abantu ibyago.

Aba baturage bavuga ko mu bihe bitandukanye bagiye bagaragaza ko ibi birombe byateza ibyago kuko bituriye abaturage, ariko nta kintu ubuyobozi bwabikozeho.

Inzego z’ubugenzacyaha n’iz’umutekano zarahageze ngo zimenye uko byagenze.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version