Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umunyamakuru Larry King Arembejwe na COVID-19, Umurage We Wo Kubaza Neza
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Umunyamakuru Larry King Arembejwe na COVID-19, Umurage We Wo Kubaza Neza

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 January 2021 10:13 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Larry King arwaye COVID-19, amaze Icyumweru mu bitaro by’i Los Angeles, California, USA. Niwe munyamakuru wa CNN wamamaye kurusha abandi kugeza ubu. Larry King  yamaze imyaka 25 akora ikiganiro yakiriyemo abantu bakomeye kurusha abandi ku isi kiswe Larry King Live.

Larry King ubu  afite imyaka 87 y’amavuko. CNN ivuga ko arembeye mu bitaro byiswe Cedars Sinai Medical Center aho arwariye icyorezo COVID-19.

Amazina ye nyayo ni Lawrence Harvey Zeiger, yavutse tariki 19 mu Ugushyingo, 1933.

Yavukiye mu gace k’abakire kitwa Brooklyn muri Leta ya New York, USA.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ikiganiro Larry King Live cyagaragayemo abatumirwa bari mu banyacyubahiro bakomeye kurusha abandi ku isi n’ibyamamare mpuzamahanga.

Ingero nke zabo ni uwahoze ayobora Iran witwa Mahmoud Ahmadinejad, Perezida w’u Burusiya Vladmir Putin, Georges W.Bush na madamu we Laure Bush, Barack Obama, Donald na Melanie Trump, Mohamar Kaddafi, umuhanzi Tina Turner, Morgan Freeman, Oprah Winfrey, Mike Tyson, Billy Graham, Monika Lewinsky n’abandi benshi.

Muri 1992 yahaye ikiganiro umugabo witwa Mark David Chapman wishe icyamamare kitwa John Lennon ( amazine ye yose ni John Winston Ono Lennon).

John Lennon yari umuhanzi w’Umwongereza wandikaga indirimbo, akazicuranga mu itsinda ritazibagirana ryitwaga The Beatles  ndetse akaba n’impirimbanyi y’amahoro.

Mark David Chapman yishe John Lennon amutsinze hafi y’iwe[kwa Lennon].

- Advertisement -

Hari tariki 09, Ukuboza, 1980, Lennon yari atuye i Dakota.

Ibanga rya King mu kubaza ibibazo byiza…

Larry King ari mu banyamakuru bagizwe ibyamamare n’uburyo bwabo bwo kubaza ndetse no gutuma umutumirwa yumva yisanga mu kiganiro.

Yakiraga abashyitsi muri studio za CNN yambaye ishati y’amaboko maremare yatebeje, akayirenzaho imishumi yafataga ku mpande zombi z’ipantalo( imbere n’inyuma bita amaburuteri) ubundi akambara amadarubindi ye akifata neza , amaboko ayabusanyije agahanga amaso mu kinyabupfura uwo baganira ubundi akamubaza.

Larry King yabazaga ibibazo byoroshye gusubiza.  Ntabwo yibandaga cyane ku kubaza ibyegeranyo, imibare n’ibindi bituma umutumirwa atinda gusubiza agishakisha igisubizo, ahubwo yabazaga ikibazo cyumvikana, kigusha ku ngingo bigatuma umutumirwa yirekura agasubiza.

Uko kwirekura k’umutumirwa kwaterwaga n’imvugo ya Larry King  irimo urugwiro kandi igusha ku ngingo.

Umuntu umwe yigeze kumubaza ibanga akoresha abaza abatumirwa, undi[King] amusubiza ko ibanga ari ukwishyira mu mwanya w’ubazwa ukamubaza ikibazo warangije kwiyumvisha icyo agusubiza n’uburyo ari bukigusubizemo.

Kuri we kubaza umuntu ikibazo kandi nawe wumva ko bakikubajije wagisubiza ugishidikanyaho cyangwa ufite ingingimira ni ubuswa.

Yemeza ko  umutumirwa ariwe uba inkuru kurusha ko inkuru itegurwa n’ubaza.

Yasubije ko umunyamakuru mwiza agomba kwirinda kubaza ibibazo bidahuje n’igihe, ngo usange aratandukira akabaza ibintu impitagihe cyangwa se akabaza ibintu byo mu gihe kizaza ariko atabanje kubisasira akoresheje ibiriho muri icyo gihe abazamo ikibazo runaka.

Yongeyeho ko iyo umutumirwa umubajije ikibazo akagihunga kandi wowe ukeneye igisubizo kidaciye ku ruhande, umunyamakuru uzi kubaza ahitamo kumubaza impamvu asubije atyo(ati: Kuki ari uko bimeze?) aho kugira ngo yongere asubiremo ikibazo yamubajije mbere.

Kongera gusubira mu kibazo wari wabajije umutumirwa mbere bituma yumva ko ari imbere y’umugenza cyangwa umushinjacyaha aho kugira ngo yumve ko ari kuganira n’umunyamakuru umubaza ibibazo amwubashye kandi abariza abaturage.

Mu gihe ubaza umuntu, mutege amatwi, umurebe mu maso…

Iyi ni inama ya Larry King.

Avuga ko iyo ubaza umutumirwa, uba ugomba kumwubaha, ukirinda kurangara ngo umukureho amaso.

Murebe mu maso, ariko udakambije agahanga, umwereke ko muri kuganira bya gicuti, kandi umureke agusubize uko ashaka.

Urugero uzashoboramo kuyobora ikiganiro mu mirerere nk’iyo nirwo ruzereka abakumva, abakureba cyangwa abakureba bakanakumva ko uri umuhanga mu kubaza.

Larry King yemera ko imbuto z’umugisha zera ku giti cy’umuruho, bityo ko kugira ngo umuntu agire icyo ageraho mu kazi akora kose aba agomba kubyitoza igihe kirekire.

TAGGED:CNNfeaturedKaddafiKingTrumpUmunyamakuru
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Turubaka u Burundi buha ababutuye bose amahirwe angana- Perezida Ndayishimiye
Next Article Imikorere y’ubwonko bwawe ‘yemeza ko’ imirimo ibiri yananiye impyisi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?