Umusore w’umuhanga mu kwandika inkuru ukomoka muri Pologne aherutse kwiyandikaho inkuru y’uburyo yakuze ari umusinzi uhohotera abagore ariko akaza kubyigobotora. Iyo nkuru yarakunzwe ariko biza kurangira imukozeho…
Umwe mu bakobwa yaterese nawe ukora itangazamakuru yaje gutangaza ko uwo musore ‘yiyibagije’ kwandika ko yamusambanyije ku ngufu.
Umunyamakuru wikozeho iyo nkuru ikamukoraho yitwa Marcin Kacki. Mu nkuru ye, yagarutse ku bibazo yahuye nabyo akiri muto, avuga ko inzoga zari zaramubase kandi muri icyo gihe ko yaranzwe no kwitwara nabi.
Mu nyandiko ye, yasobanuriye abasomyi uko yitwaye muri icyo gihe cyose.
Yanditsemo ibiganiro yagiranye n’abahoze ari abakunzi be ariko umwe muri bo yaje kuvuga ko mu byo uwo musore yavuze yiyibagije kuvuga ko yigeze kumusambanya ku gahato.
Ibyo byatumye abo mu kinyamakuru yakoreraga bahita batangira kubikurikiranira hafi, baza kumwirukana.
Ikinyamakuru akorera kitwa Gazeta Wyborcza, akaba yarashyizemo inyandiko irambuye yaranze imyitwarire ye idahwitse.
Yanditsemo ko mu myitwarire ye y’ubusinzi yamuranze mu gihe kirekire yamaze yarabaswe n’agatama, hari abagore benshi yakomerekeje mu buryo bw’amarangamutima.
Umwe muri abo bagore nawe w’umunyamakuru wandikira ikitwa Polska yasohoye inyandiko agira ati: ‘ Nanjye ndi umwe muri abo yagiriye nabi kandi ndababwira ko ibintu bitagenze neza. Ese Marcin niba warashakaga kuvuga ko wahemutse kandi wasabye imbabazi, kuki utavuzemo ibya mfura mbi wankoreye?”
Uyu mugore yitwa Karolina Rogaska.
Ikinyamakuru cyo mu Bwongereza kitwa Telegraph cyanditse ko Rogaska avuga ko ababazwa n’abantu bigira ‘nyoni nyinshi’ bakavuga ko bihannye, ko basaba imbabazi kandi izo ari imbabazi za bihehe.
Uko ibintu byakomezaga kuvugwa, ni uko n’abandi bantu batangaje ko hari ibyo banenga inyandiko y’uyu munyamakuru kugeza ubwo ikinyamakuru akorera kibonye ko kigomba kwicarira iki kibazo.
Aho ibintu byakoremereye kandi ni uko ubwanditsi bwacyo bwaje gusanga uriya musore yarihaye uburenganzira bwo kwandika iriya nyandiko atabiganiriyeho n’umwanditsi ngo barebe niba n’iyo nyandiko ikenewe.
Umwanzuro waje kuba uw’uko ahagaritswe mu banyamakuru.
Nyirubwite avuga ko yanditse iriya nyandiko mu rwego rwo kwereka bagenzi be ko umuntu ashobora guhinduka, akareka inzoga n’imyitwarire bigendana.
Iryo ngo niryo kosa yaba yarakoze ariko naryo ngo ntabwo aryicuza.