Umunyamerika Ukomoka Mu Buhinde Yatorewe Kuyobora Banki Y’Isi

Yitwa Ajay Banga akaba ari we waraye utorewe kuyobora Banki y’Isi. Banga yigeze kuyobora Ikigo Mastercard.

Inteko nyobozi ba Banki y’Isi niyo yemeje ko Ajay Banga aba Perezida wa Banki y’isi muri manda y’imyaka itanu.

Banga yari aherutse gutangwaho umukandida na Perezida Biden.

Asimbuye bwana David Malpass, akazatangira imirimo ye taliki 02, Kamena, 2023.

- Advertisement -

Aje kuyobora iyi Banki mu gihe isi iri mu bibazo by’ubukungu, hakiyongeraho ko u Bushinwa n’ibihugu byifatanyije nabwo bushaka gushyiraho irindi faranga ryajya rivunjwamo andi aho kugira ngo idolari y’Amerika ryiharire isoko.

Mbere y’uko atorwa, abagize inteko nyobozi ya Banki y’Isi bamaze amasaha ane bamuhata ibibazo ngo bereba niba afite mu mutwe hatekereza vuba kandi hashobora kubona ibisubizo ku bibazo byugarije isi.

Uwari uhagarariye u Burusiya muri aya matora yarifashe yanga gutora Ajay Banga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version