Umunyamerika Yanduye EBOLA

Umwanditsi wa Taarifa
6 Min Read
Umwe mu bakozi bashinzwe kwita ku banduye EBOLA. Ifoto@Jospin Mwisha/AFP—Getty Images

Umunyamerika ukorera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) yasanzwemo virusi ya Ebola  nk’uko byatangajwe n’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara n’ibyorezo (CDC).

Hari n’abandi Banyamerika batandatu bari hafi y’uwo wanduye na bo bari muri DRC ubu bari gukurikiranwa.

Satish Pillai, ushinzwe ibikorwa byo guhangana na Ebola mu kigo cya Amerika gishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo ko abakozi bacyo bari gukora ibishoboka byose ngo abo Banyamerika uko ari barindwi bitabweho mu bitaro bibizobereyemo.

Bahise burizwa indege boherezwa mu Budage kwitabwabo.

Satish Pillai yavuze ko umuntu wanduye “yahuye n’iyi ndwara kubera akazi yakoreraga muri DRC,” ariko ntiyasobanuye neza uko yanduye.

Kuva iki cyorezo cyatangira muri DRC na Uganda, abantu umunani bamaze kwemezwa n’ibizamini bya laboratwari ko bafite Ebola, naho abantu barenga 250 bakekwaho iyo ndwara bari gukurikiranwa; abantu 80 bamaze gupfa nk’uko byatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO).

Ubugizi bwa nabi n’imvururu za politiki muri ako karere, hamwe n’ubuvuzi budahagije ndetse no kubura ibikoresho by’ubwirinzi ku bakozi b’ubuzima, biri gutuma virusi ikwirakwira vuba, nk’uko byasobanuwe na Dr. Alan Gonzalez, umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa muri Doctors Without Borders/Médecins Sans Frontières.

Iri shyirahamwe ry’abaganga ‘batagira imipaka’ ryari risanzwe rifite amakipe muri ako gace atanga serivisi zitandukanye z’ubuvuzi, zirimo kuvura abana n’indwara ya malaria.

Ku wa 17 Gicurasi, umuyobozi mukuru wa WHO yatangaje ko icyorezo cya Ebola muri DRC na Uganda ari ikibazo cy’ubuzima rusange gihangayikishije isi yose, icyemezo kerekana ko hakwiye kuboneka izindi nkunga, abakozi n’amikoro yo guhangana niyo ndwara.

Pillai yavuze ko ikigo cya Amerika gishinzwe guhangana n’indwara ndetse n’ibyorezo CDC kiri gukorana bya hafi n’abashinzwe ubuzima muri DRC na Uganda mu kugenzura iki cyorezo, harimo no kohereza inzobere kuri Ebola, haba imbonankubone cyangwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Leta ya Amerika yasohoye amatangazo y’ubuzima yerekeye DRC na Uganda, imenyesha Abanyamerika bashaka kujya muri ako karere iby’iki cyorezo ndetse ibagira inama yo kugura ubwishingizi bw’ingendo, kwirinda guhura n’abantu bafite ibimenyetso by’indwara no kwirinda kujya kwa muganga igihe bidakenewe cyane, kuko hashobora kuba hari abarwayi ba Ebola.

Banagiriwe inama yo kwirinda guhura n’inyamaswa cyangwa inyama zidatetse neza.

Ku wa 18 Gicurasi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zabujije abantu bose bamaze iminsi 21 bari muri DRC, Uganda cyangwa Sudani y’Epfo kwinjira muri Amerika niba badafite pasiporo ya Amerika.

Ebola yabonetse kenshi  muri DRC kuva hagati mu myaka ya 1970, igihe iyi virusi yavumburwaga bwa mbere, kandi muri ako karere hamaze kubaho nibura ibyorezo 16 kuva icyo gihe.

Ariko byinshi muri byo byatewe n’ubwoko bwa Zaire bwa Ebola, bufite umubare munini w’impfu hagati ya 60% na 90%, kandi bugatera umuriro, ububabare bw’imikaya, kubabara umutwe ndetse bukarangira umuntu ava amaraso imbere mu mubiri no kunanirwa kw’ingingo z’umubiri.

Iki cyorezo giheruka cyatangiriye ku makuru WHO yakiriye mu ntangiriro za Gicurasi yerekeye impfu zidasobanutse, harimo n’abakozi b’ubuzima, mu Ntara ya Ituri muri DRC.

Mu gihe cy’icyumweru kimwe gusa, ibizamini bya laboratwari byemeje ko ari ubwoko bwa Bundibugyo bwa Ebola, bushobora kwica abo bwafashe ku ijanisha riri hagati ya 30% na 50%.

Kubera ko ubwoko bwa Zaire ari bwo bwari busanzwe buzwi cyane, hari imiti n’ubuvuzi bwihariye bwabwo bwakozwe, ariko nta muti uhari ubu uvura Bundibugyo, bigatuma kugenzura iki cyorezo birushaho kugorana.

Wa muhanga witwa Gonzalez yavuze ati: “Ni ubwa gatatu gusa ubu bwoko bwa Bundibugyo buteye icyorezo mu mateka yanditswe. Inkingo zakozwe mbere, imiti yakozwe mbere ndetse n’ubushobozi bwo gupima bwari bwarateguriwe ubwoko bwa Zaire ariko ntibukora kuri ubu bwoko bushya bwa Ebola.”

Ebola ikwirakwira binyuze mu guhura n’amatembabuzi yo mu mubiri w’uwanduye, kandi abashinzwe ubuzima bemeza ko virusi iva ku ducurama cyangwa inkende ikanduza abantu.

Abakozi b’ubuzima mu bice bimwe bya Afurika bafite ibyago byinshi byo kuyandura kubera ko akenshi badafite ibikoresho bihagije byo kwirinda igihe bavura abarwayi kandi rimwe na rimwe ntibamenye ko abarwayi bafite Ebola kuko ibimenyetso byayo bya mbere bisa n’iby’izindi ndwara.

Kuva muri Mutarama, 2026, igabanywa rikabije ry’inkunga—cyane cyane kuri gahunda nka USAID ryahoze rifite uruhare runini mu gushyigikira ibikorwa mpuzamahanga byo guhangana n’ibibazo by’ubuzima—na ryo ryagize ingaruka ku rwego rw’ubuzima muri ako karere.

Pillai yavuze ko CDC ifite abantu 25 bakorera mu biro byayo muri DRC kandi ko uwo mubare “utahindutse cyane.”

Ati: “Icyo ibiro byo muri icyo gihugu na Minisiteri y’Ubuzima bikeneyeho ubufasha, tuzakibaha haba hifashishijwe ikoranabuhanga cyangwa kugera aho ikibazo nyirizina kiri.”

Kubera ko nta miti yihariye ivura Bundibugyo, abashinzwe ubuzima bari gushyira imbaraga mu gupima abantu, gukurikirana abo bahuye n’abanduye no kubashyira mu kato kugira ngo bakumire ikwirakwira ry’iyi ndwara.

Kuvura izindi ndwara abarwayi bashobora kuba bafite no kubaha amazi ahagije na byo ni ingenzi.

Gonzalez yavuze ko izi ngamba ari ingenzi cyane mu kugenzura iki cyorezo nubwo nta miti yihariye ihari.

Yagize ati: “Mu byorezo byabanje twabonye ko ibi bigira uruhare runini mu gufasha abarwayi gukira, nubwo nta miti yihariye iba ihari.”

Kugeza ubu, nta muntu uratangazwa ko afite Ebola muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *