Umunyarwanda Wari Umaze Imyaka 30 Yihisha Muri Amerika Yafashwe

Inzego z’ubugenzacyaha z’Amerika zaraye zifashe Eric Nshimiye zimurikiranyeho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu mugabo arashinjwa guhimba amakuru amwerekeyeho, agashinjwa  kubangamira ubutabera n’ibindi.

Ibyo byose kandi yabikoze abeshya mu rwego rwo guhisha uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Intego ye yari iyo kuzabona ubwenegihugu bwa  Leta zunze ubumwe z’Amerika.

- Advertisement -

Eric Tabaro Nshimiye yize Kaminuza y’u Rwanda mu myaka ya za 1990 akaba yarigaga ubuvuzi.

Mu mwaka wa 1995 yahungiye muri Kenya aza kuhava ajya muri Amerika muri uwo mwaka nyirizina.

Yafatiwe muri Leta ya Ohio kandi nyuma yo gufatwa yahise abona uzamwunganira mu nkiko witwa David  Johnson.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version