Museveni Yakomye Imbere Umuriri Umuhungu We Yari Afite Muri Politiki

Mu itangazo ryaraye risohowe n’Ibiro by’Umukuru w’igihugu wa Uganda rigatangazwa mu kinyamakurU cya Leta kitwa UBC harimo ko Gen Muhoozi Kainerugaba( ni umuhungu wa Perezida Museveni) ari mugaba mukuru w’ingabo za Uganda.

Asimbuye Gen Wilson Mbandi wari umaze igihe muri izi nshingano.

Izi mpinduka zitanganjwe nyuma y’igihe gito Museveni aretse inshingano zo kuba umugaba w’ikirenga w’ingabo za Uganda, ahubwo akaziha uburenganzira bwo kwiyobora, akajya ahabwa raporo n’abagaba bazo.

Icyo gihe bigitangazwa nta makuru yuko yateguraga kuzagira Muhoozi umugaba mukuru wazo.

- Advertisement -

Uwari usanzwe ari umugaba mukuru w’ingabo Jenerali Wilson Mbadi yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubucuruzi muri Minisiteri y’ubucuruzi n’amakoperative.

Muhoozi yaherukaga mu mirimo ya gisirikare mu Ukwakira, 2022 ubwo Se yamuvanaga ku mwanya w’umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka.

Mu mwaka wakurikiyeho( 2023), Muhoozi yatangiye kugaragara cyane mu bikorwa ‘bimeze nko’ kwiyamamaza nk’umunyapolitiki mu bice bitandukanye bya Uganda.

Yigeze no kwerura avuga ko aziyamamaza mu matora yo mu mwaka wa 2026 icyakora ubwo butumwa bwe ntibwamaraga igihe kuri Twitter y’icyo gihe ubu yiswe X kuko yahitaga abusiba.

Muri Mata, 2024 Muhoozi azuzuza imyaka 50 y’amavuko.

Uyu mugabo ariko mu bihe bitandukanye yagiye acisha ubutumwa kuri X y’ubu bugateza urujijo mu bahamukurikiranira.

Urugero ni uko mu mwaka wa 2022 yigeze gutangaza ko afite ubushake bwo kuva mu gisirikare ariko ntiyabutinzaho arabusiba.

Mu minsi mike yabanjirije kwemezwa nk’umugaba mukuru w’ingabo za Uganda, Muhoozi yagaragaraga henshi muri Uganda mu bikorwa bamwe bafataga nko kwiyamamaza kwa politiki.

Aho yabaga ari abantu benshi bahururaga, bakamwereka ko bamushyigikiye.

BBC yanditse ko aho yaherukaga ari mu Mujyi wa Masaka ku kibuga kinini bamwakiriyeho kandi abafashe ijambo basubiyemo ko ari we bashaka mu  mwaka wa 2026.

Uko bigaragara, hari impamvu nyinshi zatuma hari abakeka ko Se( Perezida Museveni) amuhaye inshingano za gisirikare mu rwego rwo gucubya umuriri yari afite mu bya politiki.

Museveni yashatse gucubwa umuriri umuhungu we yari afite muri Politiki

Icyakora nta makuru menshi Museveni aratangaza ku mpamvu zamuteye kugarura umuhungu we mu nshingano za gisirikare kandi zikomeye cyane.

Perezida Museveni we ari ku butegetsi kuri manda ya gatandatu yatangiye kuyobora mu mwaka wa 2021.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version