Umunyarwanda W’Imyaka 15 Yiciwe Mu Bongereza Atewe Ibyuma

Thamim Ian Hakizimana uherutse kwicirwa mu Bwongereza atewe ibyuma ku wa Gatandatu tariki 24, Nyakanga, 2021yarashyinguwe. Yishwe n’itsinda ry’ingimbi zamuteze ajya ku ishuri.

Yiciwe ahitwa Woolwhich mu Majyepfo y’u Bwongereza.

Nyina w’uyu umwana yabwiye abari baje mu muhango wo gushyingura no gushyira indabo ku mva y’iriya ngimbi yavuze ko bibabaje kuba umwana we yarishwe atewe ibyuma ubwo yari agiye kwiga.

Nyina yitwa Hawa Haragakiza.

- Kwmamaza -

Hawa Haragakiza yagize ati: “ Ubwo umwana wanjye yari aryamye hasi ataka, atabaza kuko yavaga amaraso, abantu bacaga hafi aho bakamureba bagahita, abandi bagafata amafoto n’amashusho. Amashusho ye aryamye hasi yarakwirakwijwe, ariko mu by’ukuri ibi ntibikwiye, si ubumuntu.”

Avuga ko umwana we yisanze ari mu maboko y’abanyarugomo, ahantu hateje akaga bimuviramo urupfu.

Umwe mu Banyarwanda baba mu Bwongereza witwa Gisèle Pelosi yabwiye The New Times dukesha iyi nkuru ko ari ubwa mbere muri uyu mwaka Umunyarwanda yishwe atewe ibyuma.

Pelosi avuga ko mu Bwongereza hari udutsiko tw’urubyiruko rukunda urugomo, rutega umuntu wese uciye mu gace rwigaruriye.

Buri tsinda ry’urubyiruko rw’abanyarugomo( gangs), rigira agace ryagize indiri k’uburyo kugacamo bisa no kwiyahura!

Bamwe mu Banyarwanda baba mu Bwongereza bashyinguye uriya mwana

Umurwa mukuru London niwo ubamo ariya matsinda menshi, ariko ngo no mu mijyi nka Manchester na Birmingham naho rurahaba rwinshi.

Abagize ariya matsinda bakora urugomo rwo guterana ibyuma kandi hari benshi bapfa bazira ibikomere.

Pelosi avuga ko abasore n’ingimbi batanu bamaze gutabwa muri yombi bakurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa Thamim Ian Hakizimana.

Mu myaka ibiri ishize hari undi Munyarwanda nawe wishwe muri buriya buryo aguye i London.

Aba ni bamwe mu rubyiruko rwazize ibyuma rwatewe, biruviramo gupfa

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version