Umunyarwandakazi Mukansanga Akomeje Guca Agahigo!

Mukansanga Salma Rhadia niwe mugore wo muri Afurika wa mbere wageze ku ntego yo gusifura umukino mu gikombe cy’isi cy’abagabo. Yabigezeho ubwo yasifuraga umukino waraye uhuje u Bufaransa na Australia.

Yari umusifuzi wa kane.

Uyu mukino warangiye u Bufaransa butsinze Australia ibitego 4-1.

Olivier Giroud niwe watsinze ibitego bibiri, naho Kylian Mbappé na Adrien Rabiot buri wese atsinda kimwe kimwe.

- Advertisement -

Igitego kimwe cya Australia cyatsinzwe na Craig Goodwin.

Byatumye iyi kipe y’u Bufaransa iha icyizere Abafaransa ko izitwara neza n’ubwo idafite rutahizamu ukomeye ku isi witwa Benzema ari awe ufite ballon d’or  y’umwaka wa 2022.

Hashize amezi icumi uyu Munyarwandakazi akoze andi mateka ubwo yabaga  umugore wa mbere usifuye umukino mu gikombe cya Afurika cy’abagabo.

Ni umukino wahuje Zimbabwe na Guinea.

Wabereye kuri Ahmadou Ahidjo Stadium mu mujyi wa Yaoundé muri Cameroon, urangira Zimbabwe itsinze ibitego 2-1.

Mukansanga w’imyaka 35 yari yunganiwe n’abandi basifuzi batatu b’abagabo.

Ni umukino yitwayemo neza, urangira awutanzemo amakarita atandatu y’umuhondo.

Harimo iyo yahaye Naby Keita ukinira Liverpool n’ikipe y’igihugu ya Guinea, iba iya kabiri abonye mu muri iryo rushanwa.

Mu kiganiro yagiranye na B&B FM Umwezi nyuma y’umukino, Mukansanga yabwiye Abanyarwanda batahwemye kumushyigikira ati “Ndumva nta n’icyo navuga kirenze kubashimira, kuko ni iby’agaciro cyane, biranandenze…”

Ku wa 10, Mutarama, 2022 Mukansanga nabwo yagaragaye mu kibuga nk’umusifuzi wa kane ku mukino wahuje Guinea na Malawi.

Salima Mukansanga Yafashwe n’Ikiniga Nyuma Yo Gukora Amateka Muri Afurika

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version