Arabie Saoudite Yakoze Amateka Itsinda Argentine Ya Messi

Umukino wahuje Argentine ya Lionel Messi na Arabie Saoudite urangiye Messi na bagenzi be batsinzwe ibitego 2-1.

Bitumye mu itsinda irimo ihita iba iya mbere mu itsinda rya C Arabie Saoudite ihereyemo .

Icyakora hari ibitero bya Arabie Saoudite byanzwe.

Kuba Argentine itsinzwe bibaye nk’ibikoma mu nkokora icyizere Messi yari afite ko ashobora kuzagera mu mikino ya nyuma y’iki gikombe kiri kubera muri Qatar.

- Advertisement -

Arabie Saoudite nta mahirwe na make yahabwaga ndetse byarushijeho kuba bibi ubwo basangaga iri kumwe na Argentine mu kiciro kimwe cya C.

Ubwo banganyaga, umukinnyi ukina mu b’imbere witwa Salem Al-Dawsari  niwe washyizemo igitego cya kabiri aba aciye impaka, ab’i Riyadh babyina intsinzi batyo!

Ubwo agahinda kahise gataha mu mutima wa Messi wahise wunama ashyira umutwe mu maguru.

 

Ibyishimo bya Messi ariko ntibyamaze kabiri

Muri itsinda ry’aya makipe, hateganyijwe ko hari bukine Pologne na Mexique ariko umukino abatuye isi bategereje cyane ni umukino uri buhuze u Bufaransa na Australia.

Ubufaransa budafite Benzema abantu baribaza uko buri  buze kwitwara muri iki gikombe busanzwe bufitiye igikombe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version