Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umunyarwandakazi Wo Mu Cyaro Abayeho Nabi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Umunyarwandakazi Wo Mu Cyaro Abayeho Nabi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 October 2022 7:36 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Buri taliki 15, Ukwakira, 2022 ni umunsi isizirikana imibereho y’umugore wo cyaro. Mu cyaro hasobanurwa nk’ahantu hataragezwa ibikorwa remezo bitanga amahirwe y’ishoramari.

Abahatuye ahanini baba batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi kuko inganda na serivisi biba bitarahagera ku bwinshi.

Kuba isi yarahisemo ko umugore wo mu cyaro ahabwa umunsi wihariye wo kuzirikana imibereho ye, ni uko ari we ukunze kugira uruhare mu mibereho y’abahatuye kandi ibyo akora bikaba ari we bigiraho ingaruka mu buryo butaziguye kurusha abandi.

Ufatiye urugero muri Afurika muri rusange no mu Rwanda by’umwihariko, ubona ko umugore ari we ukora ubuhinzi kurusha umugabo, abana b’abakobwa( ari nabo bavamo abagore iyo bamaze gushaka) bakaba ari bo bavoma, bagakubura mu rugo, bakita kuri basaza babo n’ibindi.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ku bakobwa by’umwihariko, hari hari ubwo babura uko biga kubera izo nshingano bahabwa hakiri kare cyane.

Umugore wo mu cyaro  akunda guhura n’ikibazo cyo guhezwa mu nzego z’ubuyobozi bw’aho atuye, hakaba n’aho uzasanga bamufata nk’aho atagira ubwenge bwatuma atahabwa inshingano.

Hari abibwira, bibeshya,  ko umugore adafite akamaro kanini mu muryango mugari.

Ahenshi nk’aho ni mu bihugu by’Aziya nk’u Buhinde, Nepal n’ahandi nka Afghanistan, uretse ko no muri Afurika hari aho babona ibintu batyo!

Tugarutse ku byerekeye u Rwanda, muri rusange Abanyarwandakazi batuye mu cyaro baracyafite imibereho mibi.

- Advertisement -

N’ubwo hari intambwe yatewe ngo abana b’abakobwa bige, abagore bagahabwa umwanya mu nzego z’ibanze no mu zindi zisumbuyeho, ku rundi ruhande hari abafite ubuzima bukiri bubi.

Baracyahingisha isuka, abandi baracyarwaza bwaki, abana bababo bakazingama ndetse bakagira abana bagwingiye.

Uwatanga urugero yaruhera muri Ngororero aho imibare y’abana bagwingiye iri hejuru kurusha ahandi.

N’ubwo imibare yerekana ko hari aho iki kibazo cyagabanutse, urugero nko muri Nyabihu, ikibazo kiracyahari kandi kigira ingaruka ku buzima bw’abana ndetse no ku gihugu mu buryo burambye.

Akenshi abana bagwingira kubera ubujiji cyangwa ubukene bw’imiryango.

Kuba abagore bo mu cyaro muri rusange baba barakuze batarize ngo bagerze ubumenyi ku kigero gihagije gituma bamenya uko indyo yuzuye itegurwa, bikiyongeraho n’ubukene bw’aho bakuriye n’aho bashatse, bituma batamenya uko umwana agaburirwa ngo akure neza mu gihagararo no mu bwenge.

Hejuru y’ibi hiyongeraho ko abagore bo mu cyaro bahohoterwa cyane.

Abagabo bamwe bazakubwira ko bahohoterwa( urugero n’urw’abo muri Gisagara) ariko muri rusange abagore nibo bahakubitikiye.

Hari abakubitwa hari n’abicwa.

Biyongeraho n’abakorerwa ihohoterwa  ryo kubakoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato hakaba n’ababwirwa amagambo abashengura umutima.

N’ubwo inzego z’umutekano n’ubutabera zikora uko zishoboye ngo abakora cyangwa abakekwaho ibyo byaha bafatwe, ni ikibazo kigihari kandi kigira ingaruka ku mibereho myiza y’umugore wo mu cyaro.

Muri rusange Abanyarwandakazi ariko bateye intambwe kuko hari ibyakozwe ngo bave ahabi bajye aheza.

Raporo iheruka yakozwe na World Economic Forum ku cyuho mu buringanire (2021 Global Gender Gap Report), yashyize u Rwanda ku mwanya wa karindwi(7) ku isi mu bihugu 156 byahawe amanota meza.

Igaragaza ko rwabashije kuziba icyuho mu buringanire ku rwego rwa 80.5%, ruba urwa kabiri muri Afurika, inyuma ya Namibia iza ku mwanya wa gatandatu ku isi n’iya mbere kuri uyu mugabane.

Mu buyobozi abagore bahagarariwe neza, ariko mu zindi mfuruka z’ubuzima ni henshi hakenewe ko umugore yongererwa ubushobozi.

Raporo yatangajwe n’Ikigo gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) ku bijyanye n’umurimo ku wa 3 Ukuboza 2021, igaragaza ko muri Kanama 2021, ubushomeri mu gihugu bwari kuri 19.4 ku ijana buvuye kuri 23.5 ku ijana muri Gicurasi 2021.

Bwari hejuru mu bagore (22.2 %) kurusha abagabo (17.2 %), ibyo bigaterwa n’imiterere y’ubukugu n’amahirwe biba biri mu gihugu.

Urwego rw’ubuhinzi nirwo rwaje imbere mu gutanga akazi kagera kuri 64.8% , haba mu buhinzi bugamije amasoko (43.7%) cyangwa ubutanga amafunguro y’umuryango gusa (56.3%).

Ubushakashatsi kandi  bwagaragaje ko abagore biganje mu buhinzi cyane (74.5%) kurusha mu yindi mirimo ibyara inyungu, ariko ugasanga abari mu buhinzi bugamije amasoko ni bake (38.9%) ugereranyije n’abagabo (50.3%).

Ahubwo umubare munini w’abagore wibera mu buhinzi butanga amafunguro y’ako kanya (61.1%), ugereranyije n’abagabo (49.7%).

Mu bijyanye n’indi mirimo ibyara inyungu, ibarura ryiswe Rwanda Establishment Census 2020 ryerekanye ko mu bakozi bose mu gihugu, 60.9 ku ijana ari abagabo, utitaye ku kuba hari inzego zimwe ziganjemo abagore.

Ni mu gihe nka raporo igaragaza uko abantu bagerwaho na serivisi z’imari ikorwa buri myaka ine (FinScope Rwanda Survey), iyasohotse mu 2020 igaragaza ko nibura 93% by’Abanyarwanda, ni ukuvuga nibura miliyoni zisaga 7, bagerwaho na serivisi z’imari.

Nyamara abagore batagerwaho na serivisi z’imari ari 8% mu gihe abagabo ari 7%.

Urebye abakoresha serivisi z’imari zitangwa n’ibigo (formally served), abagore ni 74%, hakabamo ikinyuranyo cya 7% ugereranyije n’abagabo.

Mu bijyanye no gukorana na banki, raporo yerekanye ko 36% by’Abanyarwanda bangana na miliyoni 2.6 ari bo babona serivisi za banki.

Muri bo abagore ni 34%, n’aho abagabo ni 39%.

Wareba noneho muri serivisi z’imari ziciriritse zinabarirwamo ibimina (informally served), zikoreshwa n’Abanyarwanda bangana na 78%, ni ukuvuga nibura miliyoni 5.6.

Finscope 2020 igaragaza ko nibura 80% by’abagore baba mu matsinda yo kwizigamira cyangwa bagakoresha bene ubwo buryo ‘buciriritse’ mu kubona serivisi z’imari.

N’iyo bigeze kuri serivisi za Mobile money, imibare yagaragaje ko mu bantu miliyoni 6.2 bari batunze telefoni igendanwa, abagore ari 84% ugereranyije n’abagabo 90%.

Ni mu gihe abafite konti za mobile money, abagabo bari 68% ku bagore 56%.

Ni imibare nubwo iri hejuru urebye aho yavuye mu myaka mike ishize, igaragaza ko hakiri akazi kagomba gushyirwamo imbaraga.

Ku rwego rw’u Rwanda insanganyamatsiko y’umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore wo mu cyaro  igira iti: “ Iterambere ry’umugore wo mu cyaro, inkingi y’ubukungu bw’igihugu cyacu.”

Ku rwego rw’igihugu, urizihirizwa mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo.

 

TAGGED:AbagaboAbanyarwandakaziAfurikafeaturedHuyeIcyaroUmugore
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rwashinjwe Kwiba Ingagi Za DRC
Next Article Polisi Yu Rwanda Yahuguwe K’Ugushakisha Imibiri Y’Abantu Yaguye Mu Mazi Ikarigita
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?