Obasanjo Wigeze Kuyobora Nigeria Yakemanze Ibyavuye Mu Matora

Oluseguni Obasanjo wigeze kuyobora Nigeria yatangaje ko ibyavuye mu matora yegukanywe na Bola Tinubu byatekinitswe.

Ngo ni ibintu bikozwe kandi mu buhanga bwinshi.

Dele Alake wari uyoboye ibikorwa byo kwiyamamaza bya Tinubu avug ako ibyo Obasanjo avuga bica amarenga ko mbere y’uko Tinubu arahira, Nigeria ishobora kujya mu bibazo byatuma ubutegetsi bufatwa n’abasirikare.

Yagize ati: “ Ibyo uriya mugabo wigeze kuba Perezida w’iki gihugu avuga birakomeye. Bica amarenga ko hatabayeho uburyo buboneye bwo gucungira ibintu hafi, bishoboka cyane ko igisirikare cyafata ubutegetsi.”

- Advertisement -

Alake avuga ko hari n’abandi banyapolitiki babona ibintu kimwe na Obasanjo, bemeza ko habayeho kwiba amajwi.

Kuri we, abo bantu ni inyangabirama kuko badashaka ko ibyavuye mu matora bikurikizwa uko byakabaye kandi amahanga yemera ko yabayeho binyuze mu mucyo.

Avuga ko umuntu wese ushyira mu gaciro agomba kubona ko ariya matora yakozwe mu mucyo akayashyigikira.

Dele Alake aravuga ibi kandi akabishimangira ariko Olusegun Obasanjo we abibona ukundi.

Dele Alake

Yemeza atarya iminwa ko ibyavuye mu matora byatubuwe, hakabaho kwibira abandi bari bahanganye na Tinubu.

Imvugo ya Obasanjo ishobora kuza gutiza umurindi imyigaragambyo ivuga mu bice bimwe na bimwe bya Nigeria yatewe n’uko hari urubyiruko rwabwiye itangazamakuru mpuzamahanga ko hari amajwi yibwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version