Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umupaka wa Gatuna Ugiye Gufungurwa 
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Umupaka wa Gatuna Ugiye Gufungurwa 

admin
Last updated: 28 January 2022 5:30 am
admin
Share
SHARE

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ku wa 31 Mutarama 2022 umupaka wa Gatuna uruhuza na Uganda uzafungurwa, nyuma yo gusanga hari ubushake bwo gukemura ibibazo bimaze igihe mu mubano w’ibihugu byombi.

Ni ibibazo byatumye u Rwanda rusaba abaturage barwo kutongera kujya muri Uganda, ndetse muri Mata 2019 umupaka wa Gatuna ufungwa ngo ubanze uvugururwe, bibangamira urujya n’uruza hagati y’ibigugu byombi.

Gufungura umupaka ni icyemezo gifashwe nyuma y’uruzinduko umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni akaba n’umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yagiriye mu Rwanda ku wa 22 Mutarama 2022.

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga rivuga ko nk’uko byemejwe mu nama ya Kane yahuje u Rwanda na Uganda hamwe n’abahuza ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Angola ku wa 21 Gashyantare 2020, igihe kigeze ngo umupaka ufungurwe.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Iti “Guverinoma y’u Rwanda yifuje kumenyesha abaturage ko umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda uzongera gufungurwa guhera ku wa 31 Mutarama 2022.”

“Kimwe no ku yindi mipaka yo ku butaka, inzego z’ubuzima z’u Rwanda na Uganda zizafatanya gushyiraho amabwiriza azoroshya urujya n’uruza muri ibi bihe bya Covid-19.”

Nyuma y’inama zari zimaze igihe, iyo muri Gashyantare 2020 yari yahaye Uganda ukwezi kumwe ngo igenzure ibibazo byose u Rwanda rwagaragaje, birimo icy’imitwe irwanya ubutegetsi bwarwo ikorera ku butaka bw’icyo gihugu.

Mu gihe isanze ariko bimeze, Uganda yasabwe gufata ingamba zatuma bidasubira.

Nyuma yo kubikora, byateganywaga ko bariya bayobozi bongera guhurira i Gatuna mu minsi 15, bagafungura imipaka ndetse umubano ugasubizwa ku murongo.

- Advertisement -

Ntabwo ariko iyo ngengabihe yubahirijwe.

Icyo gihe ibihugu byombi byanasinye amasezerano yo kohererezanya abanyabyaha, hagamijwe gukurikirana abantu bashobora gukora ibyaha mu gihugu kimwe bagahungira mu kindi.

Ibindi bibazo byagaragajwe mu mubano w’ibihugu byombi harimo ihohoterwa ry’abanyarwanda muri Uganda, ibikorwa byose byagirwagamo uruhare n’Urwego rwa gisirikare Rushinzwe ubutasi, CMI.

Nyuma y’uruzinduko rwa Lt Gen Muhoozi, Umuyobozi wa CMI Maj Gen Abel Kandiho yahise ahindurirwa inshingano.

TAGGED:featuredGatunaMuhoozi KainerugabaPaul KagameUgandaumupakaYoweri Kaguta Museveni
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uwarokotse Jenoside Yakorewe Abayahudi Ngo Nta Kiruta Ubuzima Bwa Muntu
Next Article Perezida Kagame Yemera Ko Abanyafurika Bagombye Kuba Iwabo Batekanye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?