Umupaka wa Gatuna Ugiye Gufungurwa 

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ku wa 31 Mutarama 2022 umupaka wa Gatuna uruhuza na Uganda uzafungurwa, nyuma yo gusanga hari ubushake bwo gukemura ibibazo bimaze igihe mu mubano w’ibihugu byombi.

Ni ibibazo byatumye u Rwanda rusaba abaturage barwo kutongera kujya muri Uganda, ndetse muri Mata 2019 umupaka wa Gatuna ufungwa ngo ubanze uvugururwe, bibangamira urujya n’uruza hagati y’ibigugu byombi.

Gufungura umupaka ni icyemezo gifashwe nyuma y’uruzinduko umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni akaba n’umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yagiriye mu Rwanda ku wa 22 Mutarama 2022.

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga rivuga ko nk’uko byemejwe mu nama ya Kane yahuje u Rwanda na Uganda hamwe n’abahuza ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Angola ku wa 21 Gashyantare 2020, igihe kigeze ngo umupaka ufungurwe.

- Advertisement -

Iti “Guverinoma y’u Rwanda yifuje kumenyesha abaturage ko umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda uzongera gufungurwa guhera ku wa 31 Mutarama 2022.”

“Kimwe no ku yindi mipaka yo ku butaka, inzego z’ubuzima z’u Rwanda na Uganda zizafatanya gushyiraho amabwiriza azoroshya urujya n’uruza muri ibi bihe bya Covid-19.”

Nyuma y’inama zari zimaze igihe, iyo muri Gashyantare 2020 yari yahaye Uganda ukwezi kumwe ngo igenzure ibibazo byose u Rwanda rwagaragaje, birimo icy’imitwe irwanya ubutegetsi bwarwo ikorera ku butaka bw’icyo gihugu.

Mu gihe isanze ariko bimeze, Uganda yasabwe gufata ingamba zatuma bidasubira.

Nyuma yo kubikora, byateganywaga ko bariya bayobozi bongera guhurira i Gatuna mu minsi 15, bagafungura imipaka ndetse umubano ugasubizwa ku murongo.

Ntabwo ariko iyo ngengabihe yubahirijwe.

Icyo gihe ibihugu byombi byanasinye amasezerano yo kohererezanya abanyabyaha, hagamijwe gukurikirana abantu bashobora gukora ibyaha mu gihugu kimwe bagahungira mu kindi.

Ibindi bibazo byagaragajwe mu mubano w’ibihugu byombi harimo ihohoterwa ry’abanyarwanda muri Uganda, ibikorwa byose byagirwagamo uruhare n’Urwego rwa gisirikare Rushinzwe ubutasi, CMI.

Nyuma y’uruzinduko rwa Lt Gen Muhoozi, Umuyobozi wa CMI Maj Gen Abel Kandiho yahise ahindurirwa inshingano.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version