Perezida Kagame Yemera Ko Abanyafurika Bagombye Kuba Iwabo Batekanye

Perezida Paul Kagame yaraye abwiye abandi bayobozi bari bahuriye mu Nama yo kwiga ku miterere y’icyibazo cy’abimukira yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga ko abaturage b’Afurika bagombye kuba iwabo mu mahoro, bitabasabye kujya  ahandi kuhashakira ubuzima.

Inama yabivugiyemo yari yitabiriwe n’abandi banyacyubahiro barimo Minisitiri w’intebe w’u Bugereki Kyriakos Mitsotakis, Mo Ibrahim washinze umuryango w’u Burayi na Afurika ugamije guhangana n’ikibazo cy’abimukira n’abandi.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko  ikintu cy’ingenzi cyagombye kwitabwaho ari uko abatuye Afurika babaho neza iwabo, bakagira ubukungu n’umutekano bihagije k’uburyo bitabasaba kujya imahanga kubihashakira.

Ati: “ Icya mbere ni uko abaturage b’Afurika bagombye guhabwa uburyo bwo kubaho neza iwabo cyangwa mu bihugu by’Afurika baturanye bitabaye ngombwa ko bajya imahanga.”

- Advertisement -

Avuga ko hagombye kubaho uburyo bufatika kandi bwemeranyijweho bwo gutandukanya abimukira badakurikije amategeko n’abimukira  bava mu bihugu byabo mu buryo butabangamiye amategeko.

Umukuru w’Igihugu avuga ko gutandukanya aba bimukira bizafasha mu kwita ku bimukira bava mu bihugu byabo mu buryo bukwiye.

Abo ngo ntibakwiye kwitiranwa ba bagenzi babo ngo bitume batitabwaho.

Icyakora Perezida Kagame avuga ko ibihugu byose bifite uburenganzira bwo kurinda imipaka yabyo ariko nanone abimukira babikora mu buryo bukurikije amategeko bakagira uko bitabwaho.

Yunzemo ko Afurika n’u Burayi ari imigabane ibiri yakoranye igihe kirekire ku kibazo cy’abimukira.

Ku byerekeye u Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko mu bihe bitandukanye rwerekanye ubushake bwo kwita ku bimukira ndetse hari n’abo rwakiriye rubacumbikira mu nkambi z’agateganyo mbere y’uko bahitamo gutaha iwabo cyangwa gutura mu Rwanda.

Abenshi bavanywe muri Libya aho bari bamaze iminsi bafashwe nabi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version