Umurambo W’Umuturage W’i Burera Wari Warabuze Wabonetse

Amakuru mashya aturuka mu Karere ka Burera avuga ko umurambo wa Sembagare Faustin wari umaze iminsi ishakishwa kubera ko wagwiriwe n’inkangu ubwo yari aryamye mu ijoro wabonetse.

Hari hashize iminsi mike, inkangu itenguye umusozi wo mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Kabaya mu Murenge wa Kagogo muri Burera igahitana inzu yari irimo Sembagare Faustin, abana be batatu n’umwuzukuru.

RBA yari yatangaje kuri Twitter ko imirambo ya bariya bana yari yarabonetse keretse uwa Sembagare wari ugishakishwa.

Imashini yaritabajwe mu gushakisha Sembagare

Abaturage bari bamaze iminsi bakoresha amasuka, ibitiyo n’ibindi bikoresho ngo barebe ko babona umurambo wa Sembagare Faustin ariko ntacyo bageraho.

Byabaye ngombwa ko kuri uyu wa Gatandatu bitabaza imashini iracukura kugira ngo barebe niba waboneka.

Amakuru mashya avuga ko umurambo wa Faustin Sembagare wabonetse igisigaye ari ukuza kumushyingura.

Inzego z’umutekano n’abaturage zari  zazindukiye ahari gukorerwa icyo gikorwa kugira ngo ubufasha bwose bwakenerwa buze gutangwa.

Gushakisha umurambo wa Sembagare Faustin w’i Burera byakozwe nyuma y’uko gushakisha imirambo y’abantu batandatu bo muri Huye  bimaze iminsi 16 yaraguye mu kirombe bihagaritswe kuko nta kizere cyo kubabona kigihari.

Huye: Gushakisha Batandatu Baguye Mu Kirombe BYAHAGARITSWE

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version