Umuraperi Danny Nanone YAFUNGIWE Gukubita Umugore

Umuraperi Danny Nanone( amazina ye bwite ni Ntakirutimana Danny) kuri uyu wa Mbere Taliki 19, Nzeri, 2022 yaraye atawe muri yombi n’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa umugore ‘k’ubushake.’

Uwo mugore afite imyaka 30 y’amavuko kandi amakuru avuga ko bari bafitanye amakimbirane.

Danny Nanone yahise ajya gufungirwa kuri Station ya RIB mu Murenge wa Kigarama, Akagari ka Nyarurama.

Amategeko avuga ko gukubita cyangwa gukomeretsa k’ubushake gihanwa n’ingingo ya 121 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

- Advertisement -

Iyo gihamye ugishinjwa akatirwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze itanu n’amafaranga y’u Rwanda atari ya  Frw 500,000  ariko atarenze Frw 1,000,000.

Ubugenzacyaha busaba Abanyarwanda kwirinda ibyaha nk’ibyo kandi bukihanangiriza uwo ariwe wese ukora icyaha  cyo gukubita k’ubushake.

Gukubita umuntu k’ubushake bisobanukirwa nk’igikorwa akenshi gikorwa k’ubushake bitewe n’uburakari.

Icyakora hari ubwo umuntu arakara ariko uburakari bwe akabugenzura.

Iyo ubwo burakari buherekejwe no gukubita, hari ubwo abagenzacyaha bajya gusuzuma niba ukurikiranyweho gukubita runaka atabitewe n’ikiyobyabwenge runaka.

Amakuru dufite avuga ko Danny Nanone nawe yajyanywe gusuzumwa niba ibyo yakoze ataba yabikoreshejwe n’ibiyobyabwenge.

Danny Nanone asanzwe yiga ishuri rya muzika ry’i Muhanga.

Yarahageze ashinga studio akoreramo umuzika.

Mu mezi ashize yigeze kujya muri Amerika.

Muri Mata, 2013, Danny Nanone nabwo yigeze gushinjwa kwambura umukobwa wari wagaragaye mu ndirimbo ye yise ‘Mbikubwire’.

Ni amafaranga byavugwaga ko yari bumuhembe kubera umurimo yari yakoze ubwo yagaragaraga muri iriya ndirimbo.

Icyo gihe IGIHE yanditse ko Danny Nanone yari yimye uriya mukobwa Frw 35,000.

Danny Nanone yarabihakanye avuga ko nta masezerano y’amafaranga yigeze agirana n’uriya mukobwa kuko ngo atari na we bavuganye ajya kumukoresha mu mashusho.

Ngo uwo mukobwa yavuganye n’uhagarariye itsinda ryitwa “Ubwiza ni Impano”.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version