Isi Iri Mu Kaga Gakomeye, Mwitege Ibizakurikira Ho- Antonio Guterres

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres yabwiye abayobozi b’ibihugu bigize uriya muryango ko ibihe isi igezemo bikomeye kandi biteye ubwoba kurusha uko byahoze.

Ingero atanga ni iz’uko muri iki gihe isi yugarijwe n’ingaruka zikomeye z’imihindagurikire y’ikirere, ubusumbane bunini mu mibereho y’abayituye, intambara ziri ho n’izitutumba ndetse n’ibyorezo.

Hari hashize hafi imyaka itatu abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye badahura ngo baganire ku bibazo byugarije uyu mubumbe.

Mu ijambo rifungura iyi Nteko, Guterres yavuze ko umubumbe w’isi uri mu miterere Abanyarwanda bita ‘amanegeka’ kuko yugarijwe n’ibiza by’amoko yose.

- Advertisement -
Abayobozi bateraniye muri iyi nama

Ibyo birimo imvura zikomeye, imitingito, inkubi, inkongi, imyuzure, ibyorezo, inzara n’intambara.

Bimwe muri ibi biza bimaze igihe byaratangiye kugaragara hirya no hino ku isi kandi bikagira ubukana abahanga bavuga ko butigeze bugaragara mu bihe byashize.

Ikibabaje ni uko abenshi mu bagerwaho n’ingaruka z’ibi biza ari abo mu bihugu bikennye, bisanzwe bidafite uburyo buhagije bwo kwicyemurira ibibazo.

Icyakora ngo abantu nibakomeza gukorana bya hafi nibwo bazashobora guhangana n’ingaruka z’ibi bibazo.

Ikindi gicyenewe ni ibihugu bikennye ‘bihabwa’ amafaranga yo kubifasha kwikura mu ngaruka za COVID-19 kuko nayo yaje ari karahabutaka.

Inteko y’ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye iteranye ku nshuro ya 77.

Yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bagera ku 150.

Kimwe mu byihariye bizayiranga ni uko itazitabirwa n’u Bushinwa ndetse n’u Burusiya, ibihugu bibiri bisanganywe ijambo ridakuka mu Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi, iryo jambo baryita ‘Droit de Veto.’

Ikindi ni uko na Perezida wa Ukraine atariyitabira imbonankubone ahubwo azakoresha ikoranabuhanga kubera ko igihugu cye kiri mu ntambara ikomeye gihanganyemo n’u Burusiya.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version