Youssoupha Mabiki wamenyekanye ku isi ku izina rya Youssoupha azaza gutaramira Abanyarwanda muri Nyakanga, 2022. Azaba yitabiriye Iserukiramuco ryateguwe n’Ikigo Africa in Colors gifatanyije n’ikindi kitwa MOCA.
Iyi MOCA ivugwa ni ikigo kitwa Movement of Creative Africas.
Youssoupha, umuhanzi w’Umufaransa mu njyana ya Rap , yatumiwe ngo azaririmbe ku italiki ya 3 Nyakanga, 2022 mu iserukiramuco ryateguwe n’ibigo rwavuze haruguru rizatangira guhera taliki 30, Kamena, 2022.
Uyu muraperi uri mu bakunzwe cyane bakoresha Igifaransa muri rap zabo azaba ari kumwe n’abaraperi n’abahanzi bo mu Rwanda.
Iserukiramuco rya 2022 kandi rifite insanganyamatsiko igira iti: ‘Ubuhanzi n’ubugeni bugamije impinduka.’
Uwashinze Africa in Colors, Raoul Rugamba avuga ko ririya serukiramuco rizaba ihuriro ry’ingirakamaro ku Rwanda mu ruhando rw’ubuhanzi mu Rwanda.
Bizaba kandi ari uburyo bwo guhuza abakora mu nganda z’umuco n’ubuhanzi mu bihugu bitandukanye byo ku migabane y’isi mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku mahirwe mashya y’ubucuruzi, ishoramari, ubufatanye, kugera ku mari ndetse n’isoko ku banyabugeni, abahanzi n’abandi bari mu nganda z’umuco n’ubuhanzi.
MOCA ni Ikigo cyibanda ku nganda z’umuco n’ubuhanzi ku Banyafurika baba muri Africa n’ababa hanze yayo .
Cyashinzwe na Alain Bidjeck ubu i Paris mu Bufaransa.
Gihuza abagira abakora muri uru ruganda, abahanzi, ba rwiyemezamirimo ndetse n’abafata ibyemezo bya Politiki mu rwego rwo gusangira ubunararibonye, gutekereza ahava ibisubizo ku ngingo z’ibanze no guteza imbere amahirwe ahari yatuma abarukora batera imbere.
Ibigo Africa in Colors na MOCA byubakiye ku nkingi eshatu z’ingenzi ari zo uburezi, ubufatanye no kubasha kugera ku mari.
Ikigo Africa in Colors cyo cyashinzwe na Raoul Rugamba.
Gikorera i Kigali mu Rwanda.
Imwe mu ntego nkuru zacyo ni ugufasha m’ugutekereza uko urujyano rw’inganda z’umuco n’ubuhanzi rwabasha kurema imirimo kandi bikinjiriza amafaranga ababikora.
Ubufatanye bw’ibi bigo byombi bwubatse Ihuriro mpuzamahanga rigizwe n’ibihugu 50 hirya no hino ku isi.
Harimo 35 byo ku mugabane w’ Afurika na 15 byo hanze yawo.
Bakora byinshi birimo gutegura Inama zo ku rwego rwo hejuru, zitabirwa n’abantu batandukanye barimo abahagarariye za Guverinoma mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku ishoramari, kumenya uko abantu bagera ku mari, ibikorwa remezo, guteza imbere urujyano rw’ubuhanzi mu Rwanda n’ibindi byinshi.
Ukeneye ubufatanye cyangwa ibindi bisobanuro kuri kiriya gitaramo azandike kuri: info@africaincolors.com
https://www.youtube.com/watch?v=rcxmXZY-nxg&t=9s