Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umurenge SACCO Zose Zigiye Gukoresha Ikoranabuhanga- Gov Rwangombwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Umurenge SACCO Zose Zigiye Gukoresha Ikoranabuhanga- Gov Rwangombwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 December 2023 6:47 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Banki nkuru y’u Rwanda yatangaje ko niba nta gihindutse, umwaka wa 2024 uzarangira serivisi zose mu guhana amafaranga ya Umurenge SACCO zitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa avuga ko  Umurenge SACCO zose uko ari 416 mu Rwanda hose zizaba zikoresha ikorabuhanga mu mwaka wa 2024.

Yagize ati: “ Tumaze kugera kuri SACCO 182 zamaze kugezwamo ikoranabuhanga ziri mu Turere 12. Ubundi muri gahunda ni uko byagombye kugera hagati mu mwaka utaha zose uko ari 416 zose zarashyizwe mu ikoranabuhanga.”

Rwangombwa avuga ko uko biri ubu hari ikintu ‘gifatika’ cyakozwe mu guhuza ikoranabuhanga muri za SACCO.

Gahunda ya Umurenge SACCO yatangijwe mu mwaka wa 2008.

Kuva icyo gihe kugeza ubu, abaturage bungukiwe no gukorana nazo bariyongereye kandi bemeza ko byatumye biteza imbere.

Imishinga bashoyemo yatumye bunguka kandi bishyura inguzanyo zabo.

SACCO zaje nyuma y’ikitwaga COPEC cyahombeje benshi kubera ko hari abagishyizemo amafaranga aribwa n’abandi bayatse nk’inguzanyo ariko ntibishyura kubera impamvu zirimo no guhomba.

Nyuma nibwo hatekerejwe Umurenge SACCO nk’uburyo bwo gutuma abaturage bagera kuri serivisi z’imari aho batuye mu cyaro.

Ni uburyo bwo kubegereza imari kubera ko banki nyinshi zikorera mu Mijyi.

Kuva zatangizwa, SACCO zakomeje kunoza serivisi no kuzitanga mu buryo bw’ikoranabuhanga, ibi bikaba byishimirwa na benshi muri iki gihe.

Abaturage bishimira ko SACCO zatangiye kubaha serivisi mu buryo bw’ikoranabuhanga( Ifoto@ The New Times)

Ku isi SACCO ( Savings and Credit Co-operatives) zatangiye mu myaka ya 1870, zitangirira mu Budage.

Ubu zikorera mu bihugu 60 ku isi, zikaba zirimo abantu bagera kuri miliyoni 100 ku migabane yose.

TAGGED:BankifeaturedIkoranabuhangaImariRwangombwaSACCO
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mukwege Ngo Insoresore Za Tshisekedi Zaramujujubije
Next Article Umunyarwandakazi Depite Germaine Yatsindiye Umudali Wa Zahabu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

General Kabandana Yatabarutse

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Kabila Arasomerwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?