Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umurundi Kirikou Akili Ukunzwe Mu Rwanda Ni Muntu Ki?
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IbyamamareImyidagaduroMu Rwanda

Umurundi Kirikou Akili Ukunzwe Mu Rwanda Ni Muntu Ki?

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 October 2025 7:37 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Youssufu Akbar Niyonkuru wamamaye nka Kirikou Akili.
SHARE

Ubusanzwe amazina ye ni Youssufu Akbar Niyonkuru ariko kugira ngo yamamare yiyise Kirikou Akili.

Ni umuraperi wo mu Burundi watangiye ubuhanzi mu mwaka wa 2018. Kuva icyo gihe yakomeje kuzamura izina rye bitewe ahanini n’uko azi ibyo akora ndetse byaje gutuma akorana indirimbo n’umwe mu bahanzi bo mu gihugu cye bakomeye witwa Big Fizzo.

Indirimbo ya mbere yayise Soma Number hari mu mwaka wa 2018.

Amashusho yayo amugaragaza ari muri kimwe mu bimoteri byo mu Burundi, akamwerekana kandi ari kumwe n’abandi bana baririmbana, yakuruye rubanda rwo mu Burundi atangira kwamamara atyo.

Mu mwaka wa 2019, yasohoye indi ndirimbo yise Washa, mu mwaka wakurikiyeho wa 2020( mbere y’uko COVID-19) izahaza igihugu cye, Kirikou Akili yasohoye indirimbo ebyiri yise ‘Inkuru yanje’ n’indi yise ‘Binua’.

Iyi yitwa Binua yayikoranye na Big Fizzo.

RFI Musique yigeze kwandika ko uyu muhanzi ukiri muto yavukiye i Ngozi, aba umwana wo mu muhanda kubera ubuzima butoroshye ariko aza gufashwa n’umuhanzi wo mu Burundi witwa Sat-B amushyira mu itsinda yise Bantu Bwoy.

Ubuzima butoroshye nibwo bwatumye amenya kwandika raps ze, abamukurikirana bakemeza ko azi ibyo akora kandi abikora neza.

Ugereranyije, wavuga ko umuziki we umaze gutera imbere, igisigaye kikazaba kuwusigasira ngo imyitwarire mibi itazawuhindanya.

Arashaka iki ku bahanzi b’Abanyarwanda?

Kirikou Akili  ari mu Rwanda mu myiteguro yo gusohora indirimbo ye n’umuraperi Bushali, Yampano na Davis D.

Kuri iki Cyumweru kandi afite igitaramo azitabira kiswe “Let’s Celebrate” kizabera mu Mujyi wa Kigali.

Yaraye abwiye itangazamakuru ati: “Aba bose bari hano dukoranye byaba byiza, nk’umwami w’abana nanjye nkeneye ko abana bankunda [yavugaga Davis D].”

Mu mboni ze, gukorana na Bushali, Davis D na Yampano bizamufasha kurushaho kwamamara mu Rwanda n’iwabo mu Burundi.

Yakomoje ku ngaruka umubano mubi hagati y’u Rwanda n’Uburundi wagize no mu myidagaduro, avuga ko urukundo Abarundi bakundaga indirimbo z’Abanyarwanda mu myaka ishize rwagabanutse.

Avuga ko hari igihe umuziki w’Abanyarwanda wari warihariye isoko ryo mu Burundi.

Nubwo ku ruhande rw’Uburundi ari uko bimeze, abahanzi b’Abanyarwanda bakomeje gukora umuziki ndetse batangije igitaramo bemeza ko ari ngarukakwezi kiswe Let’s Celebrate kizajya gihuriramo abahanzi bo muri ibyo bihugu byombi.

TAGGED:AbanyarwandaAkiliIgitaramoImyidagaduroKirikouUburundiUmuhanzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kagame Yakiriye Mugenzi We Wa Senegal 
Next Article Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwanze Icyifuzo Cya Israel
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

You Might Also Like

Mu Rwanda

Gicumbi: Abiga Inderabarezi Basaba Ko Bakongererwa Imashini N’Ibitabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Yabyariye Mu Modoka Y’Abagenzi Ijya Rubavu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Harabura 5% Ngo Ubumwe N’Ubwiyunge Mu Banyarwanda Bube 100%

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Kitoko Bibarwa Agarutse Mu Rwanda Ari Intiti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?