Umuryango Wa Perezida Wa Senegal Wimukiye Muri Maroc

Ni ibyemezwa na Ambasaderi wa Senegal muri UNESCO witwa Souleymane Jules Diop, akaba yabibwiye TV 5 Monde.

Uyu mugabo kandi yavuze ko Perezida Sall afite na gahunda yo kuba muri Maroc.

Ibibazo bya Politiki muri Senegal birakomeye k’uburyo muri iki gihe abatavuga rumwe na Leta y’iki gihugu bavuga ko ibintu bigomba gusubira uko byari byarateganyijwe kubera ko Perezida Macky Sall yari aherutse gutangaza ko Amatora y’Umukuru w’iki gihugu yakwigizwa imbere ho amezi runaka.

Yavugaga ko kuyigiza imbere byagirira abantu akamaro kubera ko byafasha mu gutuma hari ibibazo bya Politiki n’ubutabera byakemurwa mbere y’uko amatora nyirizina ategurwa.

- Advertisement -

Ibi ariko abatavuga rumwe nawe, abenshi muri bo, ntibabyishimiye.

Kimwe mu bibazo bya Politiki bimaze iminsi byarashyuhije imitwe y’abanya Senegal ni uko hari umunyapolitiki witwa Karim Wade  warakuwe ku rutonde rw’abemerewe kuyobora Senegal kubera kugira ubwenegihugu bubiri.

Souleymane Jules Diop avuga ko itegeko rya Senegal ritemerera uwo muntu kwiyamamariza kuba Perezida wa Senegal nk’uko ritabyemerera n’umuntu ufite munsi y’imyaka 35 y’amavuko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version