Umuryango W’Ubumwe Bw’Uburayi Wahaye Impunzi Z’Abarundi Miliyoni 890 Frw

Ni amafaranga agenewe impunzi z’Abarundi zifite imibereho mibi kurusha izindi ziba mu nkambi ya Mahama iri mu Karere ka Kirehe Mu Burasirazuba.

Inkunga bahawe iri mu rwego rwo gufasha impunzi bigaragara ko zibayeho nabi kurusha izindi ziri muri iriya nkambi.

Zagenewe amafaranga yose hamwe angana na miliyoni 54.5 €. Azakoreshwa mu bikorwa kandi byo kubafasha kwirinda ibiza no guhangana n’ibyorezo bishobora kwaduka igihe icyo aricyo cyose.

Ikindi ni uko ariya mafaranga agomba kuzitabazwa igihe cyose hari ahavutse icyatuma abaturage bava mu byabo harimo intambara n’ibindi.

- Advertisement -

Amafaranga y’ikiciro cya mbere twavuze haruguru yatanzwe ishami ry’Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, mu Cyongereza ryitwa EU’s Civil Protection and Humanitarian Aid Operations.

Umuyobozi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda Bwana Nicola Bellomo

Iriya nkunga kandi izafasha ishami ry’Umuryango w’abibumbye rishinzwe ibiribwa ku isi kubona ibiribwa byo guha impunzi z’Abarundi kuko muri iki gihe hari amafaranga zahabwaga ariko zitagihabwa.

Umuyobozi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda Bwana Nicola Bellomo yagize ati: “Umuryango wacu ni uw’ibanze mu gufasha impunzi ziri mu Rwanda kandi dukorana na Leta y’u Rwanda mu kubonera ibisubizo ziriya mpunzi ndetse n’abimukira bacumbikiwe mu Rwanda.”

Avuga ko hari amasezerano bagiranye na Leta y’u Rwanda yo gukorana muri uru rwego yiswe Comprehensive Refugee Response Framework.

Uyobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa ku isi mu Rwanda witwa Edith Heines avuga ko ikigo ahagarariye kishimira inkunga batewe n’Abanyaburayi.

Heines avuga ko bizeye ko izafasha abayigenewe kubona ibiribwa bibafasha kubaho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version