Rubavu: Abakozi 250 B’Uruganda Rw’Icyayi Rwa Pfunda ‘Bigaragambije’

Abakorera uruganda rusoroma rukanatunganya icyayi ruri mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu ruzwi nka Pfunda bahagaritse by’agateganyo akazi basanzwe bakora muri uru ruganda.

Umwe mu baturiye ruriya ruganda yabwiye Taarifa ko bamwe muri bariya bakozi bavuga ko bakorera Frw 15 000 ariko bagakatwa.

Ikindi ngo ni ikibazo cyatangiye muri 2019, ubu bakaba bageze aho bumva bibarenze bakigaragambya.

Ikindi ni uko uwo mugabo yaciye kuri ruriya ruganda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri agasanga hari Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Bwana Gilbert Habyarimana yabakoresheje inama ngo arebe uko ikibazo cyakemuka mu mahoro.

- Advertisement -

Umuturage yatubwiye ati: “ Bariya bakozi bambwiye ko bafashwe nabi kandi bimaze igihe. Bavuga ko ngo babanje kwihangana bakeka ko ikibazo cyabo kigiye gukemuka ariko barategereza baraheba.”

Uruganda rw’icyayi rwa Pfunda ruyoborwa n’Umuhinde warwegukanye igihe Leta y’u Rwanda yeguriraga ibigo byayo abikorera ku giti cyabo.

Turacyagerageza kuvugana n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu ngo bugire icyo butubwira cyerekeye gukemura ikibazo cya bariya bakozi bivugwa ko kimaze igihe kirekire.

Ni uruganda ruzwiho gukora icyayi muri Rubavu
Bugaragambije ngo ntibagakora bashonje

Amafoto@RBA

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version