Abantu muri rusange bumva ko ibyiza ari uko umuntu yarya atavunitse. Hari abumva ko umuntu abonye icyo arya cyangwa anywa adakoresheje imbaraga nyinshi ari byo bimwubaka kurusha kubira ibyuya akaza kwishimira umusaruro wabivuyemo.
Icyakora iyo myumvire si yo kuko haba mu buryo busanzwe ndetse no mu buryo bwo kuvunikisha imbaraga z’umubiri, byose bigirira akamaro uwabikoze kurusha urera amaboko.
Reka tuvuge ku mvune y’umubiri yaturutse ku kuzamuka ahantu hahanamye.
Iyo umuntu wurira umusozi ataratangira kuwurira, ararama yareba hejuru agakuka umutima.
Yibaza ikiri buze kuhamugeza akakibura.
Umuntu ushiritse ubute ahita atangira kurira, mu ntangiriro akabanza kumenyereza imitsi y’intoki, iy’ikiganza n’iy’ukuboko yamara kumenyera gukorana n’imikaya( muscles) ubwo uwo muntu akaba ateye intambwe nziza.
Abanyarwanda bakunda kureba umukino wo gutwara amagare, bazi neza ukuntu kuzamuka ahantu bita ‘kwa mutwe’ bivuna.
Iyo witegereje impfundiko z’abatwara igare mu buryo bw’umukino kandi bw’umwuga nibwo ubona ko baba barakoresheje amaguru yabo n’amaboko yabo imyitozo myinshi kandi kenshi.
Bagera aho bakamenyera kandi iyo aminutse ‘kwa mutwe’ agasubiza amaso inyuma abona ko burya ataruhiye ubusa kuko aba yakoze siporo akanabihemberwa.
Ubusanzwe ubwonko bw’abantu bubahitiramo bagiye gukora nyuma yo gushyira ibintu ku munzani bukareba inyungu n’igihombo birimo.
Niyo mpamvu burya umuntu atagombwe kujya yicuza icyo yakoze kandi ari umuntu mukuru.
Iyo uri gukora akazi kavunanye, igice cy’imbere cy’ubwonko bwawe gikora k’uburyo ako kazi kakurya ariko nanone ukumva utakareka.
Iyo ukomeje kugakora nibwo ugera aho ukumva wakamenyereye kandi karagushimishije.
Abantu bakora siporo zo kwiruka n’izi guterura ibintu biremereye barabizi neza.
Iyo utarabimenyera uba wumva wabivamo ariko uko ubwonko bubyemera bukabigira ibyabwo niko nyiri ubwo bwonko abikunda.
Ni gusoma ibitabo nabyo ni uko bigenda.
Umuntu utaramenyereza ubwonko bwe gusoma inyuguti nyinshi iyo abonye umwandiko muremure ashesha urumeza.
Nyuma yo gusoma igitabo cya paji 500, wa muntu wahoze atinya inyunguti aba yaramaze kubona ko cya gitabo yakongera akagisoma ndetse akabikora inshuro nyinshi.
Ubwonko bwe buba bwamaze kumubwira ko burya yatinyaga baringa.
Umuntu ukunda gusoma arasoma niyo yaba ari mu ndege cyangwa mu bwato bubaje mu giti cyambuka Ikiyaga cya Kivu.
Hari n’abajyana ibitabo mu bwiherero ariko bagakomeza gusoma banga ko nibagisiga bari butakaze aho bari bageze bumva igitekerezo.
Abahanga ariko bazi neza ko umurimo usaba gutekereza igihe kirekire uvuna kurusha usaba guhinga igihe kirekire.
Birashoboka ko ari nayo mpamvu abantu bakoresha ubwonko cyane mu kazi kabo bahembwa amafaranga menshi kurusha abahingisha isuka cyangwa ababajisha urucyero.
Uko ukora cyane akenshi ni ko winjiza byinshi kandi nyuma ibyishimo bikakurutira umunaniro wagize muri bya bihe wabiraga icyokere.
Ikindi: umuntu yishimira ibyo yagezeho mu mvune ze kurusha kwishimira ibyo abandi bavunikiye bakaguhaho.
Iri ni isomo bakiri bato bagombye kuzirikana kuko kwibwira ko kuba ababyeyi babo bakize bivuze ko nabo ari uko, ari ukwibeshya cyane.
Abanyarwanda baca umugani ugira uti: “ Imbuto z’umugisha zera ku giti cy’umuruho.”
Umugani wabo uhuza n’ibikubiye mu ihame abahanga mu by’imitekerereze ya muntu bita ‘IKEA effect.’
Iyi Effect ivuga ko umuntu yakwemera kwishyura amafaranga menshi ku gicuruzwa runaka kandi yaragize uruhare mu kugikora, akabikora yanga ko hari undi wakigura hanyuma we akagura icyakozwe n’undi atazi.
Mu yandi magambo, umuntu yumva akunze ikintu cyose cyabayeho ari uko akigizemo uruhare runaka.