Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda yatangaje ko mbere y’uko izi ngabo zirasa umusirikare wa DRC wari waje k’ubutaka bw’u Rwanda, ngo yari yabanje kurasa ku munara RDF icungiraho umutekano.
Itangazo ryavuye muri Minisiteri y’ingabo zivuga ko uwo musirikare yahise araswa arapfa kandi ngo yapfuye ataragira uwo yica cyangwa ngo amukomeretse.
Hahise hahuruzwa ingabo z’Akarere ibihugu byombi birimo zigize ikitwa Expanded Joint Verification Mechanism kugira ngo zirebe intandaro y’ibyabaye.
Hagati aho ingabo z’u Rwanda zivuga ko umutekano ari wose k’umupaka bityo ko abatuye u Rwanda bakwikomereza akazi kabo.
Umusirikare wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo yarasiwe mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Mbugangari ahagana saa saba z’ijoro.
Muri Kanama, 2022, nabwo hari undi musirikare w’iki gihugu warasiwe mu Murenge wa Busasamana n’aho ni mu Karere ka Rubavu.
Uyu we yari yinjiye mu Rwanda arasa abapolisi abakomeretsa ariko umupolisi umwe mu bari bari aho aza kumurasa aramwica.
Uyu musirikare mu Mudugudu wa Cyamatare, Akagari ka Rusura, Umurenge wa Busasamana.
Ibi byabereye hafi y’isoko riri hafi y’umupaka bita cross border.