Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yabwiye abanyeshuri n’abandi bakozi ba Kaminuza y’u Rwanda ko intego Leta ifite ari iy’’uko iyi Kaminuza ikomeza kubaka ubushobozi kugira ngo ibe intangarugero mu ruhando mpuzamahanga.
Avuga ko imwe mu ntego za Kaminuza ni ugukora ubushakashatsi kandi ngo iy’u Rwanda ikora uko ishoboye igateza imbere uru rwego n’ubwo hari ibindi byo gukomeza gukora muri uru rwego.
Dr. Edouard Ngirente ati: “ Ibi rero byagize uruhare runini cyane mu kongera umubare w’abarimu no kubigisha abenshi muri bo bakabasha kugera ku mpamyabumenyi y’ikirenga (PhD). Twishimira rero ko muri iyo myaka yose Kaminuza izo ntego yazigezeho.”
Yasezeranyije abari bamuteze amatwi ko Guverinoma y’u Rwanda izafatanya n’ubuyobozi bw’iriya Kaminuza m’ugukemura ibibazo byose biyirimo kugira ngo ibe Kaminuza y’intangarugero.
Hari mu muhango wo kwakira impamyabumenyi zahawe abarangije muri iriya Kaminuza barimo abanyamahanga 100 baturutse mu bihugu 21.
Abanyeshuri basaga 5,700 nibo barangije amasomo kuri iyi nshuro.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yashimye uruhare rw’ababyeyi mu gufasha abana babo kwiga Kaminuza.
Yashimiye n’abarezi babarereye muri Kaminuza kandi abasezeranya ko Guverinoma izakomeza kubafasha.