Polisi yataye muri yombi umusirikare wari ugiye kurasa umupolisi wari umusabye gukura imodoka aho yari yayiparitse nabi. Byaraye bibereye ahitwa Kibuye mu Murwa mukuru wa Uganda, Kampala.
Umusirikare ufite nomero imuranga ya RA 080643 WO1 witwa Herbert Kakama yagundaguranye n’abapolisi ubwo yashakaga gushyira isasu mu mbunda ngo arase mugezi wabo wari umusabye gukura imodoka muri rond point y’ahitwa Kibuye.
Bamuganje barayimwambura bamubohesha amapingu bajya kumufunga.
Bisa n’aho byabaye akamenyero ku basirikare ba Uganda ko kumva ko nta mupolisi wabasaba gukurikiza amategeko y’umuhanda.
Hari umwe mu basirikare wabwiye The Monitor ko byatangiye ubwo uriya mupolisi yabwiraga umusirikare ngo akure imodoka aho yari yayiparitse nabi, undi ‘amusubiza amutuka ko nta bwenge agira.’
Uriya musirikare yari afite imbunda kandi yambaye impuzankano y’ingabo za Uganda.
Imbunda yari afite ni iyo bita SMG(small machine gun) ifite nomero UG-UPDF 49001495.
Abapolisi bari hafi aho babonye ayikuyemo baraza bagundagurana nawe kugira ngo adashyiramo isasu akagira uwo arasa, yaba mugenzi wabo cyangwa undi wese.
Police (Traffic) officers disarming an alleged Army officer in casual wear.
So many things happening in this clip & the voices in the background…. pic.twitter.com/wHWvdttRJI
— Fahad Amir (@FahadAmirN) July 24, 2022
Mu kugundagurana birumvikana ko bateranye ibipfunsi n’imigeri.
Iby’igipfunsi n’imigeri hagari y’ingabo na Polisi bya Uganda bimaze igihe.
Muri Kamena, 2022 abasirikare badukiriye abapolisi bari bari mu kazi ko gucunga umutekano wo mu muhanda hafi y’ahitwa Mukwano.
Kuva icyo gihe kugeza n’ubu ntibigeze bahanwa n’ubuyobozi bw’ingabo za Uganda, UPDF.
Muri Mutarama, 2022 nabwo abasirikare barashe ukuguru umupolisi ushinzwe umutekano wo mu muhanda witwa Police Constable (PC) Robert Mukebezi ajyanwa kwa muganga akaguru baragaca.
Abo basirikare ntibigeze bakurikiranwa.
Muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo n’aho byigeze kuhaba…
Hashize umwaka umwe Urukiko rwa gisirikare rwo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo rukatiye igifungo cya burundu abasirikare babiri nyuma yo guterana igipfunsi ku manywa y’ihangu kandi bari ku kibuga cy’indege.
Ubwo bateranaga igipfunsi hari umuntu wabafashe amashusho ayashyira ku mbuga nkoranyambaga, abantu batangira kwibaza ku bunyamwuga n’icyubahiro cy’akazi abasirikare ba kiriya gihugu bafite!
Abacamanza bo mu Rukiko rwa gisirikare bakorera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bategetse ko bariya basirikare babiri bafungwa BURUNDU.
Inteko ya gisirikare yaburanishije ruriya rubanza yari iyobowe na Major Rimenze Kangingo Bisimwa na Capt. Paulin Mukando Muzito.
Mu guca urubanza no kurukata, aba basirikare bavuze ko imwe mu mpamvu nyinshi zitumye bariya basirikare babiri bafungwa burundu ari uko batinyutse kurenga ku mabwiriza yo gutanga umutuzo mu gace k’imirwano kandi kari mu bihe bidasanzwe by’umutekano mucye.
Barwaniye ku kibuga cy’indege cya Goma.
Ntibatinze gufatwa bahita bagezwa imbere y’urukiko rwa gisirikare.
Urukiko rwaje guhuza n’ubushinjacyaha, bwasabaga ko bariya basirikare bafungwa burundu.