Min. Biruta Yakiriye Intumwa Y’Afurika Yunze Ubumwe Ishinzwe Imibereho Myiza

Dr Biruta Vincent, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 29, Werurwe, 2021 yahuye na Madamu Amira Elfadil, akaba ari Komiseri mu Muryango w’Afurika Yunze Ubumwe ushinzwe imibereho.

Muri byinshi baganiriye harimo ibyerekeye inkambi y’impunzi zaturutse muri Libya iri mu Murenge wa Gashora, Akarere ka Bugesera.

Baganiriye kandi kuri gahunda y’uriya muryango yo gushaka amikoro yo gushora mu bikorwa by’ubuzima.

Kuri Twitter Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yatangaje kandi ko bariya bayobozi bongeye gusuzumira hamwe aho gahunda yo gushinga Ikigo Nyafurika cy’ubuzima igeze ishyirwa mu bikorwa.

- Advertisement -

Amira El Fadil ni umunyapolitiki ukomoka muri Sudani. Mbere y’uko akora mu Muryango w’Afurika yunze ubumwe, yari Minisitiri ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Guverinoma ya Sudan.

Muri 2016 nibwo yatorewe kuyobora Komisiyo y’uriya muryango ishinzwe imibereho myiza.

Baganiriye ku ngingo zitandukanye harimo n’ibyerekeye abimukira baba mu Bugesera
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version