Umusore W’I Musanze Wavugwagaho Kuburirwa Irengero Yarishwe

Tariki  13, Kanama, 2021 umwe mu bakoresha Twitter yanditse atabaza Polisi n’izindi nzego, avuga ko hari umusore witwa Gad Habimana w’i Musanze waburiwe irengero. Polisi yatangaje ko hari abantu bane yataye muri yombi ‘ibakekaho uruhare mu rupfu rwa Gad’.

Uwanditse bwa mbere atabariza nyakwigendera, yavugaga ko ari umusore w’imyaka 21, akaba yarabuze agiye i Kidaho mu Karere ka Burera.

Ngo yari agiye kugurisha mudasobwa igendanwa, hanyuma iwabo baramutegereza amaso ahera mu kirere.

Igitangaje ni uko nyuma y’igihe runaka iwabo wa Gad Habimana babonye umuntu ufite téléphone n’imyenda bya nyakwigendera agiye kubigurisha .

- Advertisement -

Ngo bamubajije aho nyira byo ari undi avuga ko ngo yishwe akajugunywa mu musarani.

Amakuru twamenye ni uko nyakwigendera yari yarize iby’ubwubatsi akaba yararangije amasomo ye mu mwaka wa 2019.

Polisi kuri Twitter yanditse ko hari abantu bane bafashwe bakurikiranyweho uruhare mu iyicwa ry’uriya musore.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera yabwiye Taarifa ko abafashwe bashyikirijwe ubugenzacyaha, bukaba ari bwo bubakoraho iperereza.

Taarifa iracyashakurikirana iyi nkuru ngo hamenyekane aho umurambo wajugunywe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version