Umusuwisi Yatwaye Etape Ya 6, Mugisha Ava Muri Tour Du Rwanda 2023

Umusuwisi Matteo Badilatti niwe wegukanye etape ya gatandatu yavaga i Rubavu ijya i Gicumbi. Ni intera ya 157Km. Hagati aho Umunyarwanda Mugisha Moise wegukanye etape ya 8 muri Tour du Rwanda ya 2022, yamaze kuva muri Tour du Rwanda ya 2023.

Yari arimo asiganwa na bagenzi be bashaka gutwara etape ya gatandatu, iri kuva i Rubavu yerekeza i Gicumbi.

Kugeza ubu Mugisha niwe Munyarwanda wenyine  ufite aka gahigo nyuma y’uko Tour du Rwanda ishyizwe ku gipimo cya  2.1.

 Kuri uyu wa Kane, umunya Afurika y’Epfo witwa Callum Ormiston niwe watwaye agace ka gatanu ka Tour du Rwanda.

- Advertisement -

Ni nyuma y’urugendo rwavaga i Rusizi bagana i Rubavu baca i Karongi.

Mu muhanda umukinnyi kabuhariwe witwa Froome yagize ikibazo, basimbuza ipine ry’igare rye.

Ku wa Gatatu Umufaransa Thomas Bonnet ukinira ikipe ya Total Energies nawe yegukanye agace ka Musanze-Karongi kareshya na Kilometero 138,3.

Yake akurikira Umunya Eritrea witwa Henok Mulubrhan wegukanye agace ka gatatu ka Tour du Rwanda kavaga i Huye kajya i Musanze.

Ni ko gace karekare kurusha utundi twose duteganyijwe muri iri rushanwa ribaye ku nshuro ya 15.

Hari ku ntera ya  intera ya Kilometero 199,5.

Ethan  Vernon niwe watwaye agace ka mbere n’aka kabiri.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version