Umutekano Wakajijwe Aho Radio Y’Uburundi Ikorera

Mu Burundi hari amakuru avuga ko Polisi  n’ingabo z’Uburundi boherejwe ku bwinshi aho radio na television z’iki gihugu bakorera.

Kugeza ubu nta makuru aratangazwa kuri uko kugaragara ‘kudasanzwe’ cy’abashinzwe umutekano hafi ya radio na television by’iki gihugu kigeze kubamo coup d’etat mu mwaka wa 2015 igapfuba.

Ikinyamakuru SOS Media Burundi kivuga ko abasirikare n’abapolisi benshi bageze aho radio na television by’Uburundi bikorera ku wa Kane mu masaha ashyira igicamunsi.

Nta bisobanuro byigeze bihabwa abakorera icyo kigo.

Ndetse ngo no mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu taliki 15, Nzeri, 2023, haramukiye imodoka zihetse imbunda ziremeye zo mu bwoko bwa machine guns.

Abasirikare baje muri kiriya gice ni abagize umutwe wihariye witwa Brigade Spéciale de la Protéction des Institutions(BSPI).

Bari bazanye imbwa kabuhariwe mu gusaka kandi ngo imodoka nke nizo zemerewe kwinjira mu kigo gikoreramo radio na television by’Uburundi.

Hari umunyamakuru ukorera kimwe mu binyamakuru mpuzamahanga bikorera mu Burundi  uvuga ko hamaze iminsi hari ‘ubwoba bw’ikintu runaka’ gishobora kuhaba.

Turakomeza gukurikirana iyi nkuru…

Ifoto@ SOS Media Burundi

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version