Abantu bakuru bafite guhera ku myaka 75 kuzamura bakunze kugira ikibazo cyo kwibagirwa.Ubu muri Amerika hakozwe umuti wa mbere urinda ko uturemangingo nyabwonko dushinzwe kubika amakuru mu gihe kirekire twangirika.
Abasoma Taarifa bazi neza ko hari ubwo abantu bakuru babigirwa cyane kugeza n’ubwo bibagirwa amazina y’abo babana.
Umuti wakozwe n’ikigo gikora imiti cyo muri Amerika kitwa Biogen cyakoze umuti uhabwa abasaza cyangwa abakecuru ukarinda ko protein yitwa amyloid yangiza igice cy’ubwonko gishinzwe kwibuka, umuntu akazageza ubwo yibagirwa byinshi harimo nawe ubwe.
Umuti wakozwe bawise aducanumab kandi kugeza ubu Ikigo cy’Amerika gishinzwe imiti kitwa US Food and Drug Administration (FDA) cyemeza ko uriya muti ufite akamaro.
Kugeza ubu hari Abongereza 100 000 bitaguye kuzahabwa uriya muti nuramuka wemejwe n’ikigo cyabo gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro.
Muri Amerika hari abaturage 3000 bawuhawe kandi ibizami byakozwe nyuma byerekanye ko hari akamaro wagize
Ku rundi ruhande ariko, hari abahanga basaba abantu kwirinda gutangira kubyinira ku rukoma kuko uriya muti utarageragerezwa ku bageze mu zabukuru bo mu bihugu n’amoko atandukanye kugira ngo harebwe niba ari ingirakamaro kuri bose kandi ku rugero rumwe.
Protein yitwa Amyloid niyo ituma mu bwonko hazamo ibibazo bituma umuntu ukuze cyane atabsaha kwibuka no gutekereza mu buryo busanzwe, ahubwo bigakora gake.
Iteza kandi ibibazo butuma umuntu ukuze atavuga neza, akavuga arandaga.
Hari umuhanga mu mikorere y’ubwonko wabwiye BBC ko n’ubwo buriya bushakashatsi ari ingirakamaro, ariko buri bukome mu nkokora umuhati wari umaze igihe kirekire ushyirwaho n’abahanga ngo babanze basobanukirwe neza inzira bicamo kugira ngo ubwonko bw’umuntu busaze kugeza ubwo bwibagirwa n’amazina ya nyirabwo.
Dr Robert Howard avuga ko abahanga bagombye gukorana hagati y’abahanga ari ingenzi kugira ngo hatazagira abatambamira abandi mu rugamba rwo kumenya ibyihishe inyuma yo gusaza no kwibagirwa k’ubwonko bwa muntu.
Indwara itera abantu kwibagirwa bayita Alzheimer.