Umutoza Seninga Yahagaritswe Mu Kazi

Mu buryo bwiswe ko ari ‘agateganyo’, ubuyobozi bwa Sunrise bwahagaritse umutoza mukuru w’iyi ikipe witwa Seninga Innocent.

Yahagarikanywe n’uwari umwungirije

Bibaye nyuma y’ukoiyi kipe itsinzwe na Marine FC ibitego 2-1 ku mukino wa 19 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Nyagatare.

Umwungiriza wa Seninga Innocent yitwa Gilbert ariko azwi cyane ku izina rya Canavaro.

- Advertisement -

Seninga n’umwungiriza we bahagaritswe mu gihe cy’iminsi 15 nk’uko bikubiye mu butumwa bwacishijwe muri Groupe ya WhatsApp abayobozi ba Sunrise bahuriraho n’abakinnyi.

Kuba bombi bahagaritswe byatumye umukino uzahuza iyi kipe na Gorilla FC uzatozwa na Mugabo Évaliste. Umukino uteganyijwe kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Gashyantare 2023 i Bugesera.

Ahagaritswe mu gihe hari amakuru yavugaga ko iyo ari kumwe n’abakinnyi be mu rwambariro hari abo bagirana amacakubiri.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version