Umutwe Wa Polisi Utabara Aho Rukomeye Ukora Ute?

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza aherutse gusura abapolisi bagize Umutwe udasanzwe wa Polisi y’u Rwanda. Ikigo cyabo gikorera mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo.

Ubwo yabasuraga, IGP Dan Munyuza yabibukije ko bafite inshingano zihariye zituma bitababwa aho rukomeye bityo ko bagomba guhora bitoza haba mu buryo bw’umubiri no kwihugura kugira ngo ingingo zabo n’ubwonko bwabo bihore bityaye.

Ariko se ubundi uyu mutwe w’abapolisi bihariye ukora ute?

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera avuga ko umutwe wihariye wa Polisi y’u Rwanda wo gutabara aho rukomeye( Special Intervention Force (SIF), ari umwe mu mitwe yihariye ya Polisi y’u Rwanda.

- Advertisement -

Iyi mitwe mu Cyongereza bayita Specialized Units.

Ni umutwe w’abapolisi bahabwa amahugurwa yihariye kandi yinyongera kuyo abapolisi muri rusange bahabwa nyuma  y’amahugurwa y’ibanze y’abapolisi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera

CP Kabera avuga ko kuwujyamo bisaba ko umuntu aba yararangije amahugurwa y’ibanze kandi yagaragaje ubushobozi bw’ikirenga mu rwego rw’umubiri no mu mutwe k’uburyo mu butabazi akora ‘ahangana  n’ibibazo bihari ukoresheje intwaro cyangwa utayifite.’

Ikindi kibaranga ni uko bambara impuzankano yihariye, ifite ubururu bwijimye kandi amashati yabo aba ariho imifuka iriho imashini mu gituza.

Amashati yabo aba afite imifuka ifungishwa imashini

Abagize uyu mutwe wihariye wa Polisi y’u Rwanda barimo abagore n’abagabo kandi ngo ukorera hirya no hino mu Rwanda.

Iyo bibaye ngombwa boherezwa no hanze y’u Rwanda mu kazi.

Uyu mutwe wihariye wa Polisi y’u Rwanda uyoborwa na Assistant Commissioner of Police( ACP) Bertin Mutezintare.

Ubwo aba bapolisi basurwaga n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yabibukije akamaro ko gukomeza kuba inyangamugayo no gukora mu nyungu z’Abanyarwanda bakirinda ruswa cyangwa ikindi cyateza umugabo Polisi  n’u Rwanda muri rusange.

IGP Munyuza aganiriza bariya bapolisi

Icyo gihe yarababwiye ati: “Mbere na mbere mushyire imbere inyungu z’igihugu aho kuzishyira ku muntu ku giti cye. Murangwe n’ikinyabupfura, kwihesha agaciro no kwihangana, mwirinde ibikorwa bibi by’umwihariko ruswa kuko igira ingaruka mbi ku nzego zose z’igihugu haba mu bukungu n’umutekano.”

IGP Munyuza yababwiye ko ari yo mpamvu muri Polisi y’u Rwanda nta kubabarira uwo ruswa yagaragayeho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version