Minisitiri w’Inganda n’Ubucuruzi Prudence Sebahizi avuga ko aherutse kuganira na bagenzi be bo mu bihugu by’Afurika bemeranya ku ngamba zizafasha ibihugu byabo guhangana n’izamurwa rya 10% riherutse gushyirwaho na Amerika ku bicuruzwa biva muri Afurika muri rusange.
Sebahizi avuga ko inama yamuhuje nabo basangiye inshingano zo kwita ku mikorere y’inganda n’ubucuruzi yanzuriwemo ko mu ngamba zo guhangana na kiriya kibazo hakwiye kujyamo no kuzamura agaciro k’amabuye y’agaciro ava muri Afurika.
Yabwiye RBA ko u Rwanda rutagezweho n’ingaruka za ririya zamurwa ry’imisoro mu buryo butaziguye.
Ati: “u Rwanda ntabwo ruri mu bihugu twavuga ko byagizweho ingaruka zitaziguye kubera y’uko u Rwanda ruri mu bihugu byashyiriweho amahoro ya gasutamo ya 10% , ari nayo mahoro ya gasutamo ari hasi ugereranyije n’ibindi bihugu Amerika isa nk’aho yigirijeho nkana”.
Ibihugu bya Afurika n’u Rwanda rurimo, bigiye gushyiraho politiki ihamye y’ubucuruzi yihariye muri Afurika, ndetse ngo binihutishe umugambi wo kwihuza kw’ibihugu byo kuri uyu Mugabane. #RBAAmakuru pic.twitter.com/1wSMxvJdoP
— Rwanda Broadcasting Agency (RBA) (@rbarwanda) April 23, 2025
N’ubwo ari uko bimeze ariko, Minisitiri Sebahizi avuga ko kubera biriya byemezo bya Amerika, hari ibihugu byari bisanzwe bishishikajwe no kohereza ibicuruzwa muri Amerika bizashaka andi masoko bibyoherezaho kugira byirinde iyo misoro.
Mu Cyumweru gishize hari inama yahuje Abaminisitiri b’ubucuruzi muri Afurika bumvikana ku bintu bine by’ingenzi basanze byabafasha mu guhangana naza ziriya ngamba za Amerika.
Imwe muri izo ngamba ni ugushyiraho Politiki ihamye y’ubucuruzi bwa Afurika yumvikanyweho.
Biyemeje kandi ko ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika bwakwihutishwa, bugashyirwamo imbaraga, ibyo bita regional integration.
Ingingo ya gatatu barebeye hamwe kandi bakayemeranyaho ni ukutibanda k’ukugurisha ku isoko rimwe, ahubwo bakagura bakajya n’ahandi.
Ibi, nk’uko Sebahizi abivuga, bizakorwa binyuze no mu kwibanda k’ubufatanye hagati y’ibindi bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
Icya kane ari nacyo cya nyuma bemeranyije ni ukongera agaciro k’ibikomoka ku mabuye y’agaciro ibihugu bya Afurika byohereza ku isoko mpuzamahanga.
Ibi bikorwa mbere y’uko ayo mabuye yoherezwa hanze.
Intambara y’ubucuruzi ivugwa ku isi muri iki gihe si ubwa mbere itangijwe na Donald Trump kuko no mu mwaka wa 2017 yarabikoze ubwo yayoboraga Amerika bwa mbere.
Yo yaje kurangirana na manda ye kuko atongeye gutorerwa kuyubora Abanyamerika ahubwo yasimbuwe na Joe Biden.
Ivugwa muri iki gihe yo irihariye kuko iri ku bihugu byinshi mu gihe iya mbere yari igambiriye u Bushinwa gusa.
Umuhanga mu bukungu witwa Teddy Kaberuka aherutse kubwira Taarifa Rwanda ko nubwo Donald Trump ari gushaka guhindura uko igihugu cye gicuruzanya n’amahanga, ku rundi ruhande, ngo ni umugambi uzamufata igihe kirenze imyaka ine ya manda ye.
Hari amakuru yigeze gucicikana mu minsi yatambutse yemezaga ko Trump afite umugambi wo kuzahatanira manda ya gatatu ubaze uhereye kuyo yayoboye mu mwaka wa 2017 kugeza mu mwaka wa 2021, ibintu bikivugwa ariko bitarahabwa umurongo ufatika.
Ikigega mpuzamahanga cy’imari, IMF, cyavuze ko guhindagurika kw’ibyemezo bya Donald Trump ku byerekeye imisoro n’amahoro kuzatuma ubukungu bw’isi muri rusange buhungabana bitewe ahanini n’uko abantu nta kizere cy’uko ibintu bizagenda neza bafite.
Ndetse impuzandengo y’ubwiyongere bw’ubukungu bwa Amerika muri Mutarama, 2025 yabaye 1.8% mu gihe yari yitezweho kuzaba 2.7% .
Kugira ngo ubukungu ubwo ari bwo bwose bukure, ni ngombwa ko abacuruzi n’abashoramari bagirira ejo hazaza ikizere.