Umuyobozi Mukuru Wa Polisi Y’u Rwanda Yagiye Muri Namibia Gutsura Umubano

IGP Dan Munyuza ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri Namibia. Ni uruzinduko yahuriyemo na mugenzi we uyobora Polisi ya Namibia witwa Lt. Gen Sebastian Haitota Ndeitunga.

Kuri uyu wa Gatatu biteganyijwe ko ari bwitabire igikorwa cyo kwerekana umuyobozi mushya wa Polisi y’iki gihugu.

Iyo hashyizweho umuyobozi mushya wa Polisi ya Namibia, hakorwa umuhango wo kumwereka abaturage bahagarariye abandi.

Uyu muhango urabera muri Kaminuza ya Polisi yitwa Isiraheli Patrick Iyambo iri mu Murwa mukuru Windhoek.

- Advertisement -

Muri uyu muhango niho haza kubera ihererekanya bubasha hagati y’umuyobozi wa Polisi ya Namibiya Lt. Gen Sebastian Haitota Ndeitunga ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru na mugenzi we umusimbuye.

Ucyuye igihe, yari amaze imyaka 17 ayobora Polisi ya Namibia akaba agiye gusimburwa naMaj. Gen. Joseph Shimweelao Shikongo.

Kuri uyu wa Kabiri, Taliki 30, Kanama, 2022, IGP Munyuza, yasuye icyicaro gikuru cya Polisi ya Namibia kiri i Windhoek.

Yaganiriye n’abayobozi bombi ba Polisi, Lt. Gen Sebastian Ndeitunga ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru n’umuyobozi mushya, Maj Gen Joseph Shikongo.

Mu ifoto rusange

Hari n’Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe imiyoborere Deputy IGP for Administration, Maj Gen Anne-Marie Nainda muri Namibia, n’abandi bayobozi batandukanye muri Polisi ya Namibia.

Umubano wa Polisi y’ u Rwanda n’iya Namibia   uhera  mu kwezi k’Ugushyingo 2015.

Ni umubano Polisi zombi zishimira kuko ushingiye kuri gahunda zitandukanye mu bijyanye no gucunga umutekano.

Harimo kandi no guhanahana abarimu n’abatozwa mu nzego zitandukanye.

Muri ubu bufatanye hari  abapolisi  bakuru 15 ba Namibia bamaze gusoza amasomo ya ba ofisiye  bakuru mu ishuri rikuru rya Polisi y’ u Rwanda riri mu Karere ka Musanze.

Muri iki gihe kandi hari umupolisi umwe wa Namibia uri kwiga i Musanze muri iri shuri.

Namibia nayo imaze iminsi itoza abapolisi b’u Rwanda bacuranga ibyuma by’umuziki mu birori byayo, abagize itsinda bita Police Band.

TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version