Umuyobozi Muri DRC Avuga Ko Umuturage Udafite Se Wavukiye Yo Ari Umwanzi

Umwe mu bagize Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo witwa Jean Lucien Bussa yatangaje ko umunye-Congo udafite Se wavukiye muri kiriya gihugu  ari umwanzi w’igihugu.

Asanzwe ari Minisitiri w’Ubucuruzi bwo hanze y’igihugu.

Yabivugiye imbere y’abaturage mu Ntara ya Sud Ubangi avukamo, ubwo yari yagiye gushishikariza abaturage kujya gufata amakarita y’itora.

Ni amatora abaturage bari gushishikarizwa kuzatoramo Perezida Felix Tshisekedi.

- Advertisement -

Asanzwe aba mu ishyaka ryitwa Courant des Démocrates Rénovateurs (CDER) riri mu mpuzamashyaka Union Sacrée riri ku butegetsi.

Bussa ati “Umwanzi wacu muri Sud Ubangi, ni umuntu wese ufite se utaravukiye muri Congo. Umuntu wese ufite se utaravukiye muri Congo ni umwanzi wacu.”

Ni amagambo yarakaje abayoboke b’amashyaka atandukanye atavuga rumwe na Leta.

Abababajwe nayo  by’umwihariko barimo abashyigikiye Moïse Katumbi w’ishyaka Ensemble pour la République.

Abo ku ruhande rumurwanya bamaze iminsi bashinjwa kuba umunyamahanga bityo ko atemerewe kwiyamamariza kuyobora Congo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version