Imodoka Yo Muri DRC Yishe Umunyarwanda

Saa munani n’iminota 40 z’amanywa yo kuri uyu wa Kane Taliki 12, Mutarama, 2023, imodoka ifite pulake CGO 9428AC22 yatobotse ipine ita umuhanda igonga umugabo witwa Niyonzima Emmanuel w’imyaka 35 y’amavuko wari utuye mu Murenge Gashonga, mu Kagari ka Buhokoro mu Mudugudu wa  Gahinga  ahita apfa.

Iyi modoka yavaga kuri Rusizi ya mbere ijya ku mupaka wa Kamanyola uhuza u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Umushoferi n’abandi bari bari kumwe  bayivuyemo bariruka.

Byabereye mu murenge wa Nyakarenzo, mu Kagari ka Karangiro mu Mudugudu wa Kabayego.

- Advertisement -

Umunyamabanga nshingwabikorwa wUmurenge wa Nyakarenzo witwa Jean Pierre Ntawizera yabwiye UMUSEKE ko imodoka yakoze iriya mpanuka yari ifite umuvuduko mwinshi.

Ati: “Yari ifite umuvuduko mwinshi ipine iratoboka, imodoka irenga umuhanda igonga udupoto two ku muhanda tw’utugarurarumuri n’umugabo witwa Niyonzima Emmanuel ahita apfa.”

N’ubwo abari bayirimo bafashwe, ariko babiri muri bo bafashwe

Ngo abandi baracyashakishwa.

Umurambo wa Niyonzima wajyanywe mu bitaro bya Gihundwe.

Abaturage baturiye uriya  muhanda bavuga ko imodoka zituruka muri Repubuliaka ya Demukarasi ya Congo zikunze kuhaca ziruka zisiganwa no kwanga ko bafunga umupaka zitarambuka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version