Umuyobozi Wa ADF Yaburiwe Irengero

Taarifa ifite amakuru  avuga ko umugaba w’abarwanyi ba ADF witwa Musa Seka Baluku yaburiwe irengero.

Aha ariko ntituramenya neza niba yarahitanywe n’ibitero by’indege za Uganda zimaze iminsi zisuka umuriro mu bice we n’abarwanyi be bari barigaruriye cyangwa se niba yarazicitse akaba yibereye mu mashyamba y’inzitane aho ingabo za Uganda zitaragera.

Hari ikinyamakuru cyo muri Uganda kivuga ko uriya mugabo ‘ashobora’ kuba yarapfuye, yarakomeretse cyane cyangwa se yihishe ahantu hataramenyekana, akaba yaranakuyeho uburyo  bw’itumanaho ngo hatagira umuca iryera.

Nyuma y’uko Baluku abaye umuyobozi wa ADF, yahise atangaza ko abaye Sheikh kandi ashyizeho Leta ya Kisilamu ifite umugambi wo kuzashinga imizi mu Gice cy’Afurika yo Hagati.

- Advertisement -

Leta zunze ubumwe z’Amerika zamufatiye ibihano we n’abandi barwanyi n’abayobozi bo mu mutwe ayobora.

Umwungirije yitwa Rashid Swaibu Hood Lukwago.

Uganda yiyemeje kumuhiga bukware…

Ingabo za Uganda ziyemeje guhiga abarwanyi ba ADF

Repubulika ya Demokarasi ya Congo iherutse kwemerera ingabo za Uganda kwinjira mu mashyamba y’Intara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, gushakisha abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa ADF uyobowe na Baluku.

Ni umutwe ushinjwa ko ari wo wihishe inyuma y’ibitero by’iterabwoba bimaze iminsi bigabwa mu bice bitandukanye by’umurwa mukuru Kampala.

RFI niyo yabanje gutangaza ko  yabonye amakuru y’uko Perezida Félix Tshisekedi yemereye mugenzi we wa Uganda, Yoweri Museveni kwinjira muri Kivu y’Amajyaruguru guhiga abarwanyi ba ADF.

Umwe mu bakozi b’Umuryango w’Abibumbye yongoreye ko Umuryango w’Abibumbye wamenyeshejwe ubushake bwa Perezida Félix Tshisekedi bwo kwemerera Ingabo za Uganda (UPDF) kwinjira mu mashyamba yo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.

Intego ngo ni uguhiga abarwanyi bo mu mutwe wa Allied Democratic Forces (ADF).

Ingabo za Uganda zinjiye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ziyobowe na Gen Kayanja Muhanga .

Ibikorwa by’ingabo  za Uganda muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo byahawe izina ‘Operation Shujaa’.

‘Shujaa’ ni ijambo ry’Igiswayile rivuga ‘Ubutwari’.

Ibitero by’ingabo za Uganda bigamije kunegekaza abarwanyi ba ADF bafite ibirindiro mu bice bya Yayuwa, Tondoli, Beni I and Beni II.

Ibirindiro by’ingabo za Uganda byo biherereye ahitwa Mukakati.

Amateka n’imikorere y’Umutwe ADF:

Imikorere ya ADF Iherutse Gushaka Guhungabanya U Rwanda Bigapfuba

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version