Kagame Yakiriye Uyobora Ikigo Nyafurika Cyo Kurwanya Ibyorezo

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yaraye yakiriye mu Biro bye Dr John Nkengasong uyobora Ikigo nyafurika cyo kurwanya ibyorezo kitwa  Africa Center for Disease Control and Prevention ( Africa CDC).

Dr Nkengasong yari ari kumwe na Dr Senait ukora mu kigo kitwa Susan Buffet Foundation, kikaba ari ikigo cy’umugore w’umuherwe Warren Buffet.

Guhura kwa Perezida Kagame na bariya bayobozi kwabaye mbere uko Inama y’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe iziga ku ikorwa ry’inkingo kuri uyu mugabane iterana.

Itariki iyi nama izaberaho ntiratangazwa ku mugaragaro.

- Advertisement -

Iriya nama izahuza n’ubunyamabanga bukuru bw’isoko ryagutse ry’ibihugu by’Afurika( AfCFTA ndetse n’ubwa  AUDA-NEPAD.

Ibyo Perezida Kagame yaganiriye na bariya bayobozi ntibyatangajwe ku mugaragaro ariko birashoboka ko bagarutse ku ntera u Rwanda rumaze gutera mu gukingira abarutuye, aho imyiteguro yo kubaka uruganda rukora inkingo zaba iza COVID-19 cyangwa izindi igeze n’izindi ngingo zirebana n’ubuzima.

Dr John Nkengasong ni umuhanga mu by’indwara ziterwa na virusi akaba akomoka muri Cameroon

Muri ibi biganiro hari na Minisiteri w’ubuzima mu Rwanda Dr Daniel Ngamije.

Perezida Kagame aherutse kubwira abandi Bakuru b’ibihugu na za Guverinoma bari bateraniye mu Nama yitwa G20 Summit  yabereye  i Roma mu Butaliyani ko Umugabane w’Afurika ufite umugambi w’uko mu mwaka wa 2040 uzaba ukora 60% by’inkingo uzacyenera.

Yabibabwiye hashize igihe gito u Rwanda na Senegal bishyize umukono ku masezerano hamwe n’Ikigo BioNTech yo kuzabifasha kubaka ziriya nganda.

Ziriya nganda zizakoresha ikoranabuhanga ryitwa mRNA.

Mu ijambo rye Perezida Kagame icyo gihe yagize ati: “Afurika itumiza 99% by’inkingo icyenera. Intego dufite ni uko mu mwaka wa 2040 tuzaba dukora inkingo zingana na 60%.”

Perezida Kagame yabwiye abandi banyacyubahiro bateraniye i Roma ko amasezerano u Rwanda na Senegal biherutse kugirana azatangira gushyira mu bikorwa hagati mu mwaka wa 2022.

Amasezerano yo gukorana hagamijwe kubaka uruganda rukora inkingo mu Rwanda  yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel n’Umuyobozi wa BioNTech, Uğur Şahin.

BioNTech nicyo kigo cyavumbuye urukingo rwa Covid-19 rwa Pfizer /BioNTech, rurimo gukoreshwa cyane hirya no hino ku isi.

Kugira ngo ruriya rukingo rukorwe byafashe amezi icyenda, rukowa hakoreshejwe uburyo bwa mRNA.

Şahin yavuze ko nyuma yo kwemeza urukingo rwa Malaria, hatangiye ibiganiro by’uburyo rwakorerwa muri Afurika, kugira ngo ruboneke kandi ruhendutse.

Ni inkingo zizakorwa binyuze mu nganda zizubakwa mu Rwanda, Sénégal na Afurika y’Epfo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version