Umuyobozi Wa BTN Afungiwe I Mageragere Kubera Ibyaha Yari Yarahamijwe

Ubugenzacyaha bwatangaje ko Uwera Pacifique Ahmed usanzwe ari Umuyobozi wa BTN TV( Best Television Network TV) afungiwe muri gereza ya Nyarugenge i Mageragere kubera ibyaha byo gutanga sheki zitazigamiye, bisanga ibindi byaha yari yarahamijwe n’urukiko.

RIB yari iherutse gutangaza ko uyu muyobozi yatawe muri yombi taliki1, Werurwe, 2024 akekwaho gutanga sheki zitazigamiye zose zifite agaciro ka Frw 11 .974 072.

Iki cyaha ngo yagikoze mu bihe bitandukanye, bikaba byarabaye ubwo yaguraga ibikoresho bitandukanye ku bantu batandukanye ariko akabaha sheki zitazigamiwe nk’uko RIB ibyemeza.

Muri ibyo bikoresho harimo na televizeri ya rutura bita High Definition TV.

- Advertisement -

Mbere y’uko ibi birego biregerwa, Umuvugizi wa RIB Dr. Thierry B. Murangira yari aherutse kubwira itangazamakuru ko Ahmed akurikiranyweho ikindi cyaha cyo gutanga sheki itazigamiwe, abihamwa n’urukiko akanishwa igifungo cy’umwaka umwe.

Icyo gihe hari taliki 21, Nyakanga, 2023 ndetse urwo rukiko rumuhanisha n’ihazabu ya Frw 8, 556, 044

Amategeko avuga ko iyo urubanza rwakaswe ruba rwahinduwe itegeko bityo ko icyemejwe kiba kigomba gukorwa.

Umuvugizi wa RIB yavuze ko iyo ari yo mpamvu yatumye Ahmed afatwa yoherezwa mu igororero rya Nyarugenge iri mu Murenge wa Mageragere.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version